Imibare y’abahitanywe n’imyuzure iherutse kwibasira u Burayi bwo hagati ikomeje kwiyongera kuko muri Repubulika ya Czech, Polonye na Autriche hagaragaye abandi bantu bahitanywe n’iyo myuzure.

Muri Repubulika ya Czech, umuntu umwe yarohamye mu mugezi wegereye umujyi wa Bruntal mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, mu gihe abandi barindwi baburiwe irengero.

Kuva mu gitongo cyo ku wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024, imvura ingana na 473mm yaguye muri Repubulika ya Czech, by’umwihariko mu Mujyi wa Jesenik uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba.

Abandi bantu bane bikekwa ko bapfiriye muri Polonye, ​​nubwo umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko impamvu nyayo y’urupfu itaramenyekana.

Mu mpera z’icyumweru gishize muri Polonye, ​​Romaniya na Autriche hapfuye abantu umunani, harimo n’ushinzwe kuzimya umuriro wapfuye agerageza kurohora abarohamye.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bimuwe muri Polonye, ​​barimo abarwayi n’abakozi b’ibitaro byo mu mujyi wa Nysa. Imihanda yangiritse cyane kandi gari ya moshi zahagaritswe mu bice byinshi by’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umuyobozi wa Paczków mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Polonye yasabye abaturage kwimuka nyuma y’uko amazi yari atangiye kwinjira muri uwo mujyi.

Mu bindi bice bya Polonye ariko, amazi ari kugabanuka nk’uko abayobozi baho babitangaza.

Amashusho yarekanywe kuri uyu wa mbere mu gitondo yerekana ko imihanda yo mu mujyi rwagati yari yuzuyemo amazi ejo hashize kuri ubu yamaze gukama. Aya mashusho kandi yanagaragazaga inyubako n’imihanda byangiritse.

Ku cyumweru, Minisitiri w’intebe wa Polonye, ​​Donald Tusk, yatangaje ko Ukraine yemeye kohereza abashinzwe ubutabazi 100 n’ibikoresho bidasanzwe kugira ngo bifashe nyuma y’umwuzure.”

Muri Autriche, abantu babiri bapfiriye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu. Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko umwe muri bo, utuye mu mujyi wa Höbersdorf, bigaragara ko yageragezaga gusohora amazi yari yamuteye mu nzu ye igihe yarohamaga.

Umuyobozi mukuru wa Autriche, Karl Nehammer, yatangaje ko ingabo zoherejwe mu rwego rwo gutanga ubufasha mu turere twibasiwe n’umuyaga ndetse n’imvura mu gace ka St Polten.

Muri Slovakia, iyuzura ry’umugezi wa Danube wateje umwuzure mu gace ka Old Town mu murwa mukuru, Bratislava, ibitangazamakuru byaho bivuga ko amazi yarenze metero 9 kandi biteganyijwe ko akomeza kuzamuka.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Minisitiri w’intebe wa Hongiriya Viktor Orban, yatangaje ko yasubitse ingendo zo mu mahanga yari afite bitewe n’ikirere kitameze neza ndetse n’umwuzure ukomeje kuba mu gihugu cye.

Insisiro n’imijyi yo mu burasirazuba bwa Romania yuzuye imwuzure binatera ingaruka nyinshi nkuko Umuyobozi w’akarere ka Slobozia Conachi, Emil Dragomir, yabitangarije itangazamakuru.

Ati: “Iyo uza kuba uri hano, washoboraga kurira ako kanya, kubera ko abantu bihebye, nta cyizere cy’ubuzima bafite, hari abantu basigaye bafite imyenda bari bambaye gusa.”

Biteganijwe ko imvura nyinshi yongera kugwa kuri uyu wa mbere no ku wa kabiri muri Otriche, Repubulika ya Czech no mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Ubudage.

Nubwo bishobora gufata iminsi kugira ngo amazi y’umwuzure agabanuke, biteganyijwe ko ikirere kizongera kuba cyiza mu Burayi bwo hagati guhera hagati mu cyumweru gitaha.

Mu gihe ibice byo hirya no hino ku isi bikomeje kwibasirwa n’ibiza kubera ahanini ihindagurika ry’ikirere, abayobozi batandukanye ku isi bagiye batanga impuruza ku ngaruka zishobora guterwa n’ibiza bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mihindagurikire y’ikirere (WMO), ryatanze impuruza muri raporo yasohotse muri Werurwe uyu mwaka ko “bishoboka cyane” ko 2024 uzaba undi mwaka ushyushye nyuma y’umwaka wa 2023. WMO yaburiye isi kandi ko imbaraga z’isi zo kugira icyo guhindura zidahagije.

Undi muntu wakunze gutanga impuruza ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ni Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Fransisiko.

Mu kiganiro na CBS News cyo muri Leta zunze ubumwe za Ameria, Papa Fransisiko yavuze ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikerere “cyarenze igaruriro” mu gihe umubumbe ukomeje kubona ingaruka z’ubushyuhe bukabije, kandi abayobozi b’isi bafite inshingano zikomeye zo gufata ingamba.

Papa Francis yagize ati “Ikibabaje ni uko twageze aho ntagaruriro. Birababaje, ariko ni ko bimeze. Ubushyuhe bukabije ku isi ni ikibazo gikomeye. Imihindagurikire y’ibihe muri iki gihe ni inzira igana ku rupfu.”