Bamwe mu batuye mu duce dutandukanye tw’akarere ka Gicumbi barinubira ibimene by’amacupa avamo inzoga za liquor zizwi nk’ibyuma usanga binyanyagiye hirya no hino.
Aba baturage bavuga ko uretse kuba byangiza ibidukikije, bishobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iyo utereye akajisho mu miferege cg imirima irihafi y’imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Byumba, ubona amacupa yashizemo inzoga zizwi nk’ibyuma ndetse n’ibimene byayo.
Biterwa ahanini ngo n’uko ari inzoga zigendanwa bityo uyisomye iyo ayimaze anaga icupa aho abonye.
Kuba ari imyanda itabora nibyo abaturage bashingiraho bavuga ko ibangamiye ibidukikuje n’abantu muri rusange mu gihe cyose ikomeje kunyanyagizwa ahabonetse hose.
Kalinda Jean Marie Vianney utuye mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Gihembe, we atunga agatoki abacuruzi bacururiza muri iyi santere ku kuba nta bimoteri bagira bityo imyanda bakaba bayimena aho biboneye.
Ati “Usanga nta kimoteri umucuruzi afite, uretse kuba yahitamo gushaka agafuka cyangwa ikarito ashyiramo aya macupa ndetse na purasitiki zashizemo ibyo kunywa zirimo amacupa ya jus n’amazi.”
Bamwe mu bacuruzi bo bavuga ko uburyo bukoreshwa ari ubwo gupakira imyanda mu mufuka, ubundi bakishyura imodoka ijya kuyimena.
Mukarukundo Saverina, Avuga ko nubwo ubu buryo bukoreshwa hari bamwe batabikozwa ibyo afata nkimvano y’iki kibazo.
Ati “Dutanga amafaranga y’isuku akishyurwa kampani zishinzwe gutwara imyanda. Tuyirunda mu mifuka igaterekwa gusa hari abadakozwa ibyo gutanga amafaranga ku buryo bari mu banyanyagiza ayo macupa aho babonye ari nayo mpamvu y’ibyo bimene by’amacupa.”
Vuguziga Joseph, Umuyobozi Ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Gicumbi avuga ko itegeko rihana uwangiza ibidukikije rihari kandi rizwi bityo ko batazihanganira utaryubahiriza wese.
Ati ”Ababikora ntawuzitwaza ko atazi itegeko rya 2018 ryo kurengera ibidukikije ,rigena uburyo imyanda igomba kubungwabungwamo. Imyanda ibora n’itabora igatandukanywa, bitabaye ibyo uzagaragara azabiryozwa n’itegeko.”
Nubwo iyi nkuru yifashishije urugero rwo muri Gicumbi, ikibazo cy’amacupa y’inzoga zizwi nk’ibyuma aba yandagagaye hirya ni hino kigaragara no mu bindi bice by’igihugu.
Akimpaye Beata ushinzwe ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kurinda ibidukikije (REMA) avuga ko iki kibazo cy’amacupa yinzoga z’iby’uma abayandagaye ahantu hatandukanye kizwi kandi kiri gushakirwa igisubizo.
Ati ”Nta buryo buhamye bwo gukoresha aya macupa y’inzoga zizwi nk’ibyuma, kuko murabizi amacupa y’inzoga ya Blarirwa cg Skol uyimaramo ugasubiza icupa. Turi kureba uburyo n’izo nzoga z’ibyuma amacupa yajya akusanywa agasubizwa inganda, akanagurwa. Si igisubizo cya nonaha ariko kiri gutekerezwaho, tuganira nabo.”
Uretse aya macupa avamo inzoga z’ibyuma yagaragajwe nk’ikibazo, aba baturage bavuga ko n’indi myanda itabora ishobora kwangiza ibidukikije irimo imifuka yakoreshejwe, amashashi anyanyagizwa mu mirima n’ibindi abangamira ibihingwa akabibuza gukura neza, ku buryo yajya ishakirwa uburyo ibikwamo no kubyazwamo ibindi bikoresho.
