Tumwe mu duce tw’akarere ka Muhanga by’umwihariko mu Mujyi no mu nkengero zawo dukomeje guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi.

Bamwe mu baturage bo muri utu duce bavuga ko bikwiye ko hagira igikorwa kuko amazi ari ubuzima ndetse bagasaba ko na make ahari yasaraganywa mu buryo bukwiye kuko guhora bavomesha bibatwara amafaranga Atari make.

Bigemana Ephrem na Bizimana Juvenal batuye mu mudugudu wa Murambi, Akagari ka Ruli ho mu Murenge wa Shyogwe bavuga ko kubona amazi mu rugo bisigaye bigoye cyane.

Bizimana ati “Ikibazo cy’amazi hano giteye inkeke cyane kuko kuva mu kwezi kwa gatanu impeshyi irimo itangira amazi yagiye aboneka gacye gacye ariko noneho bigeze mu kwezi kwa munani amazi arabura burundu ubu nta mazi tukibona rwose.”

Nk’uko Bigemana abivuga, icyifuzo cyabo ni uko umudugudu wabo nawo wajya uhabwa amazi. Ati “Turasaba ko WASAC ishinzwe amazi natwe yagerageza ikadusaranganya n’abandi natwe tukabona amazi rwose natwe tukitabwaho”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwemera ko Muhanga ifite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi ariko ko bari kugishakira umuti urambye.

Madamu Kayitare Jacqueline uyobora Akarere ka Muhanga

Ibi byagarutsweho na Madamu Kayitare Jacqueline uyobora Akarere ka Muhanga ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku biro by’Intara y’Amajyepfo, tariki ya 12 Nzeri 2024.

Ati “Dufite ikibazo gikomeye cy’amazi mu Mujyi wa Muhanga ariko dukomeje gushaka umuti w’iki kibazo mu buryo bubiri: Turimo gukora inyigo ku cyuzi cya Rugeramigozi dufatanije na Minisiteri y’ingabo n’ibigo bya leta bishinzwe gutunganya amazi nka WASAC n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi kugirango iki cyuzi kibashe kubika neza amazi azakoreshwa n’abatuye uyu mujyi.”

Madamu Kayitare akomeza agira ati “Uretse ibi kandi, duhanze amaso uruganda rw’amazi rwa Kagaga ruzatangira kubakwa mu kwezi kwa mbere umwaka utaha, nubwo ari umushinga wadindiye igihe kirekire ariko ubu aho bigeze uyu munsi turimo kubona icyizere ko bigiye gutangira.”

Biteganijwe ko Uruganda rw’amazi ruzubakwa mu Murenge wa Kabacuzi ari rwo rwitezweho gukwirakwiza amazi ahagije mu buryo burambye muri aka karere ndetse n’uduce tumwe tw’Imirenge ya Musambira na Nyarubaka yo mu karere ka Kamonyi.