BetPawa Playoffs: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC

Mu mikino irindwi ya nyuma ya kamarampaka, Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR BBC) yongeye gutsinda Patriots BBC mu mukino wa gatatu bituma iyobora kuko ifite intsinzi ebyiri kuri imwe ya Patriots.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena mu mugoroba kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 67-53.

Nk’uko byagenze mu mukino wa kabiri, APR BBC yatangiranye imbaraga kuko yatsinze amanota 8 Patriots itaratsinda inota na rimwe ndetse agace ka mbere karangira APR BBC iyoboye n’amanota 22 kuri 16 ya Patriots.

Mu gace ka kabiri, impande zombi zagowe no kubona amanota kuko Patriots BBC yakegukanye itsinze amanota 13 ku 9 ya APR BBC. Ni agace karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 31 kuri 29 ya Patriots BBC.

Nyuma y’ikiruhuko, Patriots BBC yagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu ishaka kwigaranzura APR BBC ndetse biranayihira kuko aka gace karangiye Patriots iyoboye n’amanota 49-48.

Umutoza Henry Mwinuka agira abakinnyi inama kugira ngo barebe ko batsinda APR BBC

Mu gihe byari byitezwe ko agace ka kane kari burangwe n’ishyaka ryo gushaka gutsinda umukino ku mpande zombi, Patriots BBC ntiyahiriwe kuko yagatsinzwe ku manota 19 kuri 4 ya Patriots BBC. Ibi byatumye umukino urangira APR iwutsinze n’amanota 67 kuri 53 ya Patriots BBC.

Biteganyijwe ko umukino wa kane mu mikino ya nyuma ya kamarampaka uzaba ku wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024.

Miller Isiah niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino akaba yatsinze amanota 32

Amafoto: Shema Innocent