Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Nzeri 2024, nibwo hasojwe imikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino wa Basketball mu batarengeje imyaka 18 (AfroBasket U18).

Mu mikino y’amatsinda u Rwanda rwari rwitwaye neza kuko ingimbi zari zasoje imikino yo mu matsinda ku mwanya wa mbere n’amanota 6/6.

Nubwo amakipe yari ahagarariye u Rwanda yatangiye irushanwa yitwara neza mu matsinda, mu mikino yo gukuranamo u Rwanda ntirwahiriwe kuko ingimbi z’u Rwanda zatsinzwe na Cameroon muri ¼ amanota 67 kuri 53.

Nyuma yo gutsindwa na Cameroon, ingimbi z’u Rwanda zatangiye guhatanira kuza mu myanya myiza, hagati y’umwanya wa 5-8. Muri iyi mikino, u Rwanda rwatsinzwe na Angola amanota 68 kuri 56 mu mukino wa mbere, maze rwongera gutsindwa na Nigeria.

Ibi byatumye ingimbi z’u Rwanda zisoza ku mwanya wa 8.

Ku ruhande rw’abangavu, u Rwanda rwasezerewe na Mali mu mikino ya ¼ ku manota 86-57.

Mu mikino yo guhatanira kujya mu myanya myiza, abangavu b’u Rwanda batsinzwe na Angola amanota 48-43, gusa nabo batsinda Tuniziya amanota 65-52. Ibi byatumye abangavu b’u Rwanda basoreza ku mwanya wa 7.