U Rwanda ntiruzigera ruba ingwate y’abashaka kugoreka amateka – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutazigera ruba ingwate y’abashaka kugoreka amateka cyangwa kuyavuga uko babyifuza, ashimangira ko ukuri ku mateka y’Igihugu gukwiye gushingirwaho mu kubaka ejo hazaza h’Abanyarwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2026 ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bitabiraga Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Muri iyi nama yabereye mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye kandi bibabaje, ariko ko Abanyarwanda bagize uruhare mu kwibohora no kongera kubaka Igihugu, bityo bakaba badakwiye guterwa ipfunwe n’amateka yabo cyangwa ngo bemere ko asobanurwa mu buryo butari bwo.

Yagize ati “”Igihugu ntabwo cyaba ingwate ku bantu bashaka kugira ngo amateka abe uko bayashaka n’uko bashaka kuyumva n’uko akwiye kuba ari.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko nubwo amateka u Rwanda rwanyuzemo aremereye, akwiye gukurwamo amasomo afasha kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro n’iterambere.

Ati: “Ibiganiro biganisha ku mateka yacu ni ingenzi kuko bikubiyemo amasomo menshi abantu bagomba guheraho bubaka Igihugu bundi bushya. Hari n’ibyo bamwe badashaka kwibuka, ariko ni ngombwa ko abantu bihangana kuko kubyibuka bivamo amasomo menshi.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko abantu badashobora kumva amateka kimwe, bitewe n’uruhare buri wese yaba yaragize cyangwa inyungu zitandukanye zishobora kuba zarabibayemo. Icyakora, yavuze ko ibyo bitagomba kuba impamvu yo guhakana ukuri cyangwa kugoreka amateka.

Yagaragaje ko hari abemera uruhare rwabo ndetse bagatanga ubuhamya, mu gihe abandi bakomeza kubuhakana cyangwa bakagerageza guhisha ukuri kubera ipfunwe cyangwa gushaka kurengera abo bafitanye isano.

Ati “Hari ukuri kutasubirwaho kubera ibimenyetso bihari cyangwa ubuhamya bw’ababigizemo uruhare. Iyo nyir’ubwite yemeye ati ‘ni byo’, impaka ziba zigamije iki aho gukuramo amasomo yadufasha kubaka ejo hazaza?”

Yanagarutse ku myitwarire ya bamwe bahakana cyangwa bagoreka amateka, avuga ko akenshi biterwa n’amarangamutima, isano bafitanye n’abakoze ibyaha cyangwa impungenge z’uko kwemera ukuri bishobora kubagiraho ingaruka.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza guharanira ukwibohora nyakuri no guharanira ko amateka avugwa uko yakabaye, nta kuyagoreka cyangwa kuyanyuraho.

Yasoje agira ati: “Mu Rwanda rwacu twagize amateka mabi, mabi pe! Ariko dufite inshingano yo kuvuga ko atari yo twari dukwiriye kuba. Ayo mateka ni ayacu, ariko si yo tugomba kubakiraho ejo hazaza. Ibyo ni byo twaberaho, kandi ni na byo twapfira biramutse bibaye ngombwa.”

Inama yateguwe na Unity Club Intwararumuri, ikaba yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu n’abandi batumirwa, baganira ku mateka y’u Rwanda, amasomo yakuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingamba zo gukomeza kurinda ko ayo mahano yakongera kubaho.