U Rwanda na Tanzania byiyemeje kurushaho gufatanya mu bucuruzi n’ibikorwaremezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, aho yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Samia Suluhu Hassan.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo i Dar es Salaam mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byagarutse ku bufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi, ingufu, ubuhinzi, ibikorwaremezo n’umutekano, hagamijwe kongera imikoranire isanzwe hagati y’impande zombi.

Ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari bukomeje kwaguka

Perezida Kagame yavuze ko Tanzania ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Rwanda, ashimangira ko imikoranire imaze imyaka igenda itanga umusaruro ugaragara mu bukungu.

Yagize ati “Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Rwanda. Mu myaka yashize twakomeje gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye cyane cyane ubucuruzi n’ubwikorezi, binorohereza u Rwanda kugera ku masoko mpuzamahanga.”

Yanagaragaje ko mu gihe isi ihanganye n’ihindagurika rya politiki mpuzamahanga, ibihugu byo mu karere bikwiye gukomeza kunga ubumwe no gukorera ku ntego ihamye y’iterambere rusange.

Ati “Mu bihe isi irimo byo kudahama kw’imibanire mpuzamahanga, akarere kacu kagomba gukomeza kugira intego ihuriweho ishingiye ku bufatanye n’iterambere.”

Ubwikorezi n’ibikorwaremezo mu murongo w’ibyihutirwa

Perezida Samia Suluhu Hassan na we yagaragaje ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza guteza imbere ibikorwaremezo bifasha mu koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa, cyane cyane binyuze ku byambu bya Tanzania.

Yavuze ko imibare igaragaza ko nibura 70 ku ijana by’imizigo igana mu Rwanda inyura ku byambu bya Tanzania, aho buri mwaka toni zigera kuri miliyoni 1.6 zoherezwa mu Rwanda.

Ati “Ni inshingano zacu nk’ibihugu byo mu karere byahawe umugisha wo kugira ibyambu, gukomeza kubibyaza umusaruro mu nyungu z’akarere kose.”

Imibare igaragaza ko kuva mu 1990 kugeza muri Werurwe 2026, ibigo by’ishoramari 42 byo mu Rwanda byanditswe muri Tanzania, bifite ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 325.5 z’amadolari ya Amerika. Ibi bigo byatanze akazi ku bantu barenga 2,225 mu nzego zirimo inganda, ubwikorezi, imari, umutungo kamere n’ubukerarugendo.

Ku rundi ruhande, abashoramari bo muri Tanzania bakomeje kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda binyuze mu bigo birimo Bakhresa Group, Jambo Plastic, Maxcom Africa na Metrex Integrated Consultancy, hamwe n’ibindi bigo bikorera mu nzego z’inganda, ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi baganiriye no ku muhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka ukagera i Kigali mu koroshya ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Ni umuhanda uzafasha mu kwihutisha no kunoza ubwikorezi bw’ibicuruzwa nk’uko Perezida wa Tanziniya yabishimangiye.

Uyu muhanda umaze imyaka irenga 20 utegerejwe, ugomba guhuza ibihugu biri mu muhora wo hagati muri Afurika y’iburasirazuba, aho biteganyijwe ko uzanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kazagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Mu bindi byaganiriwe harimo urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda na Tanzania n’u Burundi. Harimo kandi ingingo irebana n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Impande zombi zemeranyije gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi z’ubukungu, hagamijwe koroshya ubuhahirane, kongera ishoramari no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi