Abana banditswe mu irangamimerere bariyongereye mu 2025

Mu mwaka wa 2025, abana 356,838 ni bo banditswe mu irangamimerere mu Rwanda, bigaragaza intambwe ishimishije mu gukomeza kunoza serivisi z’ingenzi ku baturage no kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda ( NISR ) kuri uyu wa Mbere, Imibare igaragaza ko igipimo cyo kwandikisha abana cyazamutse kigera kuri 92.9% mu 2025, kivuye kuri 90.3% cyariho mu 2024. Ibi bisobanuye inyongera ya 2.6%, ikaba ari intambwe igaragara mu rugendo rwo kugera ku kwandikisha abana bose bavuka.

Kwandikisha abana mu irangamimerere bifatwa nk’ingenzi kuko biha umwana uburenganzira bw’ibanze burimo kumenyekana nk’umuturage wemewe n’amategeko, kubona serivisi z’ubuzima, uburezi n’izindi. Ni kimwe kandi mu bipimo by’ingenzi mu kubaka imibare yizewe y’abaturage ifasha mu igenamigambi rya Leta.

Iyi ntambwe ije mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kugera ku 100% by’abana banditswe mu irangamimerere bitarenze umwaka wa 2030, mu rwego rwo gushyigikira gahunda mpuzamahanga y’Iterambere Rirambye, izwi nka Sustainable Development Goals (SDGs).

Abasesenguzi bavuga ko nubwo igipimo cya 92.9% kiri hejuru, hakiri urugendo rwo kugera ku 100%, cyane cyane mu bice by’icyaro aho hakigaragara imbogamizi zirimo ubujiji ku kamaro ko kwandikisha abana cyangwa intera ndende zijya ku biro by’irangamimerere.

Gusa, Leta ikomeje gushyira imbaraga mu kwegera abaturage, harimo gukoresha ikoranabuhanga no korohereza serivisi zo kwandikisha abana, kugira ngo hatazagira n’umwe usigara inyuma.

Ibi byose bitanga icyizere ko mu myaka iri imbere, u Rwanda rushobora kugera ku ntego yo kwandikisha abana bose, bityo buri mwana akagira irangamimerere i rimufasha kugera ku burenganzira bwe bwose.