U Bwongereza bwongeye Miliyoni £450 ku nkunga bugenera Ukraine

Leta y’u Bwongereza yatangaje indi nkunga ya gisirikare ingana na miliyoni £450 izafasha Kyiv mu bwirinzi mu bya gisirikare.

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga ushinzwe ingabo mu Bwongereza, John Healey, ngo iyi nkunga ije mu gihe u Bwongereza n’u Budage bitegura kwakira inama izahuza ibihugu 50 i Bruxelles igamije gushyira igitutu kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kugira ngo ahagarike intambara yatangije kuri Ukraine.

Yagize ati: “Dufite inshingano zo kongera imbaraga no gukumira urugomo rw’u Burusiya, binyuze mu gukomeza gushyigikira igisirikare cya Ukraine.”

Iyo nkunga irimo amafaranga azifashishwa mu kugura utudege tudatwarwa n’abantu (drones), mine zo guturitsa ibimodoka binini, ndetse nayo gusana ibinyabiziga by’iki gisirikare byari byarangiritse.

Muri iyo nkunga, hafi miliyoni £350 zizatangwa n’u Bwongereza, andi atangwe na Noruveje binyuze mu kigega mpuzamahanga kiyobowe n’u Bwongereza cyashyizweho kigamije gufasha Ukraine.

Andi mafaranga angana na miliyoni £160 azakoreshwa mu gusana no kubungabunga imodoka n’ibikoresho bya gisirikare u Bwongereza bwari bwaramaze guha Ukraine.

Leta y’Ubwongereza kandi yavuze ko miliyoni £250 zisigaye zo zizakoreshwa mu bikorwa byihariye byahawe izina rya “close fight” aho azafasha mu kugura dorone, radar n’ibindi.

Healey yavuze ko ibihugu bikwiye gukorera hamwe kugira ngo bishyire Ukraine mu mwanya mwiza ikwiye kuba irimo.

Yagize ati: “Ntitugomba gushyira amahoro mu kaga twiyibagije ko intambara ikirimo, ari na yo mpamvu uyu munsi dutanze inkunga nini izongera imbaraga ku rugamba Ukraine iriho.”

“Umwaka wa 2025 ntiworoheye Ukraine bityo Inshingano zacu nk’abaminisitiri b’ingabo ni ugushyira mu maboko ya Ukraine abayirwanya kuko ibyo nibyo ikeneye.”

Iyi nkunga ije ikurikira izindi nyinshi mubya gisirikare u Bwongereza bwagiye buha Ukraine.

Mu kwezi gushize, nibwo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer  yari yatangaje amasezerano bagiranye na Ukraine akubiyemo kuyiha miliyari £1.6, ibyo kandi byabaye nyuma y’uko u Bwongereza bwari bwahaye Ukraine indi  nguzanyo ya miliyari £2.2  yari igamije kongerera igisirikare cya Ukraine imbaraga.

Donald Trump yigeze kuvuga ko ashobora guhagarika intambara iri muri Ukraine mu masaha atarenga 24, icyakora kugeza ubu ibyo yagerageje gukora ngo ayihagarike ntibyatanze umusaruro ufatika.

Mu kwezi kwa Werurwe, Ukraine yemeye gutanga agahenge ku Burusiya, icyakora icyo gihe  Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin we yanze icyifuzo cyari cyatanzwe na Trump ahubwo yemera ko azahagarika ibitero ku bikorwaremezo bitanga ingufu gusa.

Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje kudatanga umusaruro, imirwano ku rugamba irakomeje hagati y’ingabo za Ukraine n’iz’u Burusiya.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Nibwo bwa mbere Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeye ku mugaragaro ko ingabo ze ziri mu bikorwa by’intambara mu Karere ka Belgorod mu Burusiya, gahana imbibi na Ukraine.

Imibare itangazwa na Kyiv, iy’Umuryango w’Abibumbye (ONU), hamwe n’iyakusanyijwe hifashishijwe uburyo bwo gutahura amakuru ku mugaragaro (open-source) bwatangajwe na BBC Russia, igaragaza ko kugeza ku itariki ya 31 Werurwe 2025, umubare w’abasirikare b’u Burusiya n’ab’Ukraine  hamwe n’abasivili b’Ukraine  bamaze kugwa mu ntambara wari ugeze ku bantu ibihumbi 158,341 kugeza ku itariki ya 31 Werurwe 2025.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.