U Burusiya ntibukozwa iby’agahenge mu ntambara buhanganyemo na Ukraine

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Werurwe, umujyana wa Perezida Vladimir Putin mu bya politiki y’ububanyi n’amahanga, yatangaje u Burusiya butari bwemera icyifuzo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi 30 kuko ngo byaha umwanya ingabo za Ukraine zikisuganya.

Kuri uyu wa kane, intumwa idasanzwe ya Trump mu burasirazuba bwo hagati Steve Witkoff yageze i Moscow kugira ngo aganire n’ubuyozi bw’iki gihugu.

Ku wa Gatatu, abayobozi b’u Burusiya batanagaje ko umujyanama mu by’umutekano wa Amerika Mike Waltz yatanze ibisobanuro birambuye ku gitekerezo cyo guhagarika imirwano kandi u Burusiya bwiteguye kubiganiraho.

Ku wa gatatu kandi, Trump yari yavugiye muri ‘White House’ ko yizeye ko u Burusiya buzemera icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe Ukraine nayo yari yavuze ko igishyigikiye.

Yuri Ushakov wahoze ari ambasaderi i Washington, ubu akaba ari umuvugizi wa Putin ku bibazo bikomeye bya politiki y’ububanyi n’amahanga, yatangarije itangazamakuru ry’u Burusiya ko ku wa Gatatu yavuganye na Waltz kugira ngo agaragaze aho u Burusiya buhagaze ku ihagarikwa ry’imirwano.

Ushakov yagize ati: “Navuze uko uruhande rwacu rubibona, kandi uretse ukuruhuka by’agateganyo ku gisirikare cya Ukraine, nta kindi tubona muri ibi byo guhagarika intambara.”

Yakomeje agira ati: “Ntacyo twe bitumariye ahubwo biha Abanya-Ukraine amahirwe yo kongera kwisuganya, kubona imbaraga no gukomeza intamabara nyuma yaho.”

Ushakov yavuze ko intego y’Uburusiya ari “ugushyiraho amahoro y’igihe kirekire kandi hitawe ku nyungu zemewe z’igihugu cyacu ndetse n’ibibazo byacu bizwi.”

Ati: “Njye mbona nta muntu ukeneye intambwe iyo ari yo yose igana ku bikorwa by’amahoro muri ibi bihe”.

Abajijwe niba u Burusiya bwanze icyifuzo cya Leta zunze ubumwe za Amerika, Ushakov wakoranye na Putin kuva mu mwaka wa 2012, yavuze ko Perezida ashobora kuvugana mu buryo burambuye n’itangazamakuru vuba kugira ngo agaragaze uruhande uburusiya buhagaze.

Ku wa Kabiri, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemeye kongera gutanga intwaro no gusangiza amakuru y’ubutasi Ukraine nyuma y’uko iki gihugu kivuze ko cyiteguye gushyigikira igitekerezo cyo guhagarika intambara.

Icyakora, u Burusiya bwo bwakomeje gushyira imbaraga ku rugamba nubwo Ukraine yahawe ubufasha amamiliyari y’amadolari na Amerika n’Abanyaburayi, kandi ingabo za Ukraine zikomeje kwirukanwa mu gice cy’uburengerazuba cy’akarere ka Kursk mu Burusiya.

Uko Uburusiya bwarushijeho mu kuyobora urugamaba guhera 2024 n’igerageza rya Perezida w’Amerika Donald Trump ryo gushaka amasezerano y’amahoro mu rwego rwo kurangiza intambara imaze imyaka itatu muri Ukraine byateje impungenge ko Kyiv, yashyigikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba, ishobora gutsindwa mu ntambara.