Loni irashinja Isiraheli gukora ibikorwa bya Jenoside muri Gaza

Impuguke z’umuryango w’abibumbye zavuze ko Israel yakoze “ibikorwa bya Jenoside” byibasiye Abanyapalestine binyuze mu gusenya ibigo by’ubuvuzi byita ku bagore mu gihe cy’intambara yo muri Gaza.

Ibi bigaragara muri raporo nshya yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, aho ivuga ko Isiraheli yanakoze ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uburyo bwo gutsinda intambara.

Akanama gahoraho ka Israel muri Loni i Geneva mu Busuwisi, kasobanuye ko ibirego biri muri raporo ari ibinyoma bidafite ishingiro, bigaragaza kubogama kandi bidakwiye kwizerwa.

Komisiyo ya Loni yigenga ishinzwe iperereza ku butaka bwa Palesitine bwigaruriwe, harimo na Yeruzalemu y’iburasirazuba, na Isiraheli yagize iti: “Abategetsi ba Isiraheli basenye igice cy’ubushobozi bw’imyororokere y’Abanyapalestine muri Gaza, harimo no gushyiraho ingamba zigamije gukumira gutwita, kimwe mu byiciro by’ibikorwa bya Jenoside nk’uko bigenwa n’amasezerano y’i Roma ku kurwanya Jenoside”

Iyi Komisiyo yongeyeho ko ibyo bikorwa, byiyongeraho izamuka ry’impfu z’ababyeyi bitewe no kutabona ibikoresho by’ubuvuzi, byashyizwe mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Raporo kandi yashinje inzego z’umutekano za Isiraheli kuba zarahatiye abantu gukuramo imyenda ku gahato ndetse no kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uburyo bwo guhana Abanyapalestine nyuma y’igitero cyagabwe na Hamas mu majyepfo ya Isiraheli mu Kwakira 2023.

Isiraheli yahakanye ibyo birego aho igira iti:”IDF (Igisirikare cya Isiraheli) ifite amabwiriza afatika na politiki zibuza mu buryo budashidikanywaho imyitwarire nk’iyo.”

Icyakora, akanama gahoraho ka Loni i Geneve kasubije ibyatangajwe na Isiraheli, ko inzira zako z’iperereza zihuye n’ibipimo mpuzamahanga.

Raporo yabanjirije iyi, yasohowe muri Kamena 2024 yashinjaga Hamas n’indi mitwe yitwaje intwaro yo muri Palesitine ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu n’iyicarubozo mu gitero cyayo cyo ku wa 7 Ukwakira 2023.

Muri Mutarama 2024, Isiraheli yategetswe n’Urukiko mpuzamahanga gufata ingamba zo gukumira ibikorwa bya Jenoside mu gihe cy’intambara yo kurwanya Hamas.

Gusa iki gihugu ntikiri mu masezerano y’i Roma yo kurwanya Jenoside, aha ububasha urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwo guca imanza nshinjabyaha ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Si iyi raporo gusa ishinje Isiraheli gukora ibikorwa bya Jenoside muri Gaza kuko na Afurika y’Epfo yajyanye ikirego cya Jenoside ku bikorwa bya Isiraheli i Gaza mu rukiko mpuzamahanga.

Hamas yagabye igitero cyambukiranya imipaka mu majyepfo ya Isiraheli ku ya 7 Ukwakira 2023, ibyo byatumye havuka intambara ikomeye mu karere ka Gaza yahitanye Abanyapalestina barenga 48,000 nk’uko abashinzwe ubuzima muri Gaza babivuga.

Abarwanyi ba Hamas kandi nabo bishe abanya-Isiraheri 1,200 muri iyi ntamabara ndetse banashimuta 251, nk’uko bivugwa n’bihugu by’inshuti za Isiraheli.