“Turi mu isi ariko ntituri ab’isi”- Padiri Nizeyimana abwira abanyeshuri ba ICK kubaho ubuzima Imana ibasaba

Padiri Nizeyimana Pascal yasabye abanyeshuri b’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) kwirinda kuyoborwa n’ibishuko by’isi, ahubwo bagaharanira kubaho ubuzima bushingiye ku ndangagaciro nziza no ku byo Imana ibasaba.

Yabitangaje ku wa 25 Werurwe 2026, mu nyigisho yabahereye muri Paruwasi ya St André Gitarama, ishingiye ku butumwa bwo mu Ivanjili ya Yohana, umutwe wa 17 bugira buti: “Turi mu isi ariko ntituri ab’isi.” Yagaragaje ko nubwo isi itanga byinshi bikurura abantu, harimo n’ibitari ngombwa, hari ibyo Imana isaba bishobora kuba bigoye ariko ari byo by’ukuri kandi bifitiye akamaro ubuzima bw’umuntu.

Izi nyigisho zatangiwe mu Gitambo cya Misa yasoje umwiherero wateguwe na ICK ugamije gufasha abanyeshuri kwisuzuma no gutekereza ku mibereho yabo ya buri munsi, ndetse no kongera kubaka ubuzima bwabo bushingiye kuri Roho Mutagatifu muri iki gihe cy’Igisibo .

Abanyeshuri biga muri ICK bitabiriye umwiherero ku wa 25 basabwe kubaho ubuzima Imana ibasaba

Padiri Nizeyimana yashimangiye ko ari ngombwa gufata umwanya wo gutekereza ku buzima umuntu abayemo, akamenya ibyo ahura na byo n’uko abyitwaramo. Yagize ati: “Isi iguha ibyo ukeneye n’ibyo utari ukeneye, ariko ibyo Imana idusaba, nubwo bigoye, ni byo by’ingenzi mu buzima bwacu. Satani adushukisha ibinezeza by’isi, natwe tukabikurikira tutitaye ku ngaruka zabyo.”

Yagarutse ku ngingo y’ubukire, asobanura ko kugira imitungo atari bibi, ariko ko igomba kuboneka mu nzira nziza, umuntu yaruhiye kandi atanyuze mu bikorwa bibi. Yongeyeho ko n’umunezero ari ingenzi, ariko hari abawushakira mu buryo butari bwo bikabaganisha ku ngaruka mbi.

Ati: “Kugira imitungo si bibi kandi ndabibifuriza, ariko mugire ubukire mwakoreye, mwaruhiye bitanyuze mu nzira mbi. Kugira umunezero nabyo ni byiza, ariko bamwe bawushakira mu buryo butari bwo.”

Yakomeje agaragaza ko amafaranga atari yo soko y’umunezero nyakuri, asobanura ko hari abakire bakomeye ku isi bakomeza gushaka byinshi batanyuzwe n’ibyo bafite. Yashimangiye ko kubaho neza atari ukuryama mu mahoteli ahenze cyangwa kuba mu nzu zigezweho, ahubwo ari ukubana neza n’abandi no kugira umutima utuje.

Yanibukije kandi abanyeshuri ko bagomba guha agaciro imibiri yabo, bakirinda kuyikoresha mu bikorwa bibi cyangwa mu ngeso mbi zishobora kubatesha agaciro.

Abanyeshuri bitabiriye uyu mwiherero bagaragaje ko bungutse byinshi. Nyirahabimana Sara, wiga mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho mu mwaka wa mbere, yavuze ko izi nyigisho zamufashije kumva neza inshingano ze nk’umukirisitu.

Ati: “Izi nyigisho zinsigiye ko ngomba kuba umukirisitu nyakuri, nkirinda guhuzagurika no kwifata uko niboneye. Nimbikora nk’uko twabibwiwe bizamfasha kugera ku ntego zanjye.”

Tuyisenge Florence, wiga Iterambere ry’Imigi n’Ibyaro, na Mugabe Jerome, wiga Itangazamakuru, bombi bo mu mwaka wa mbere, na bo bagaragaje ko bagomba kwirinda kurarikira iby’abandi, ahubwo bakanyurwa n’ibyo bafite no gushyira imbaraga mu gukora cyane kugira ngo bagere ku ntego zabo.

Basabye bagenzi babo b’urubyiruko kudashyira umutima ku butunzi gusa, nubwo ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi, ahubwo bagaharanira gukora cyane no kubaho bafite intego.