Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare Tour du Rwanda 2026 rikinwe ku nshuro ya 18 kuva ryagirwa mpuzamahanga mu 2009. Kuri ubu riri ku rwego rwa 2.1, nyuma yo kuva kuri 2.2, rikaba rimaze kubaka izina rikomeye ku mugabane wa Afurika.
Uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe 18 arimo ay’ababigize umwuga, amakipe y’ibihugu n’ayo ku migabane itandukanye, harimo n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. Rizatangira tariki ya 22 Gashyantare risozwe ku ya 1 Werurwe 2026.
Mu gihe abanyarwanda n’abanyamahanga bategereje iminsi micye ibura kugira ngo Tour de Rwanda y’uyu mwaka ikinwe, ICK News yaguteguriye ibyaranze iterambere ry’iri rushanwa ryigaruriye imitima ya benshi mu rw’imisozi igihumbi.
Amavu n’amavuko y’umukino w’amagare mu Rwanda

Nubwo Tour du Rwanda yatangiye mu 1988, umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda watangiye kugaragara mu 1970, uzanywe n’Abadage, aho bateguraga amasiganwa azenguruka Umujyi wa Kigali ariko yakinwaga nabo gusa.
Mu 1977, Karemera Pierre wakoraga muri Minisiteri y’Umuco na Siporo afatanyije na bagenzi be, bashinze Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda (Ferwacy), bashyiraho amategeko arigenga. Aya mategeko yoherejwe mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amagare (FIAC), ryaje guhinduka Union Cycliste Internationale (UCI), u Rwanda rwemererwa kuba umunyamuryango.
Muri uwo mwaka, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare ryahise ritangira imirimo yaryo, ritangira gutegura amarushanwa mato mato, aho abasiganwa bahagurukaga i Kigali bakerekeza i Rwamagana.
Iryo siganwa ryaje kuvamo ikitwaga ‘Tour de l’ Est’, aho abasiganwaga bavaga i Kibungo bakajya ku Rusumo bakagaruka i Kibungo mu mujyi. Umunsi ukurikiyeho bagahaguruka i Kibungo bakajya i Nyagatare bakagaruka i Kibungo.
Iryo shyirahamwe ryari rishya ryakomeje ritegura amarushanwa hirya no hino mu gihugu. Haje gukurikiraho isiganwa ryitwaga ‘Ascension des Milles Collines’, aho abasiganwa bahagurukaga i Kigali bakerekeza i Butare, umunsi ukurikiyeho bakerekeza ku Kanyaru, bagaruka bagahagarara i Nyanza, ku munsi wa gatatu bakava i Nyanza berekeza i Kigali rigahita rirangira.
Mu Rwanda, hakomeje gutegurwa amarushanwa menshi. Amagare arakundwa cyane yaba ku banyarwanda bakinaga uwo mukino ndetse n’abawurebaga.
Ivuka rya Tour du Rwanda mu 1988

Mu 1987, u Rwanda rwitabiriye imikino ya Afurika yabereye muri Kenya. Nyuma yaho, abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare bagira igitekerezo cyo gutegura isiganwa rinini cyane ko abakinnyi bari bamaze kumenyera gusiganwa ahantu harehare.
Umwaka wa 1988 nibwo habaye irushanwa rya mbere, aho abasiganwe bazengurutse igihugu cyose mu byiciro bitandukanye, maze iryo siganwa baryita Tour du Rwanda.
Yitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda arimo aya Rwamagana, Huye, Ruhengeri na Cine El May. Buri kipe yari igizwe n’abakinnyi batandatu. Icyaranze iyo Tour du Rwanda ya mbere ni uko abakinnyi batashoboye kurangiza uduce uko twari duteganyijwe, dore ko bagarukiraga mu nzira kubera umunaniro.
Tour du Rwanda yakurikiyeho mu 1989, niyo ya mbere yitabiriwe n’amakipe yari aturutse hanze y’igihugu cyane cyane mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba birimo Kenya, Uganda, u Burundi, Tanzania n’icyahoze ari Zaïre.
Iya 1990 yarabaye ariko ikomwa mu nkokora n’umutEkano muke warangwaga mu bice bitandukanye by’igihugu aho hari aho abakinnyi batashoboye kugera kubera ko aribwo urugamba rwo kubohoza igihugu rwari rutangiye.
Nyuma y’uwo mwaka, Tour du Rwanda yarahagaze kubera intambara yari imaze kugera mu gihugu hose ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yongeye gusubukurwa mu mwaka 2001. Hagati ya 2002 na 2005, Ruhumuriza Abraham yigaruriye iri rushanwa aritwara inshuro enye zikurikiranya, bituma aba ikimenyabose muri uyu mukino wari utangiye kwigarurira benshi.
Tour du Rwanda yanyuma itari mpuzamahanga yabaye mu 2008, yegukanywe na Adrien Niyonshuti akurikirwa na Byukusenge Nathan. Nyuma yaho, ubuyobozi bwa FERWACY bwafashe icyemezo cyo gusaba ko irushanwa rishyirwa ku rwego mpuzamahanga, n’uko UCI irabyemera.
Mu 2009, Tour du Rwanda yabaye mpuzamahanga iri ku rwego rwa 2.2, yitabirwa n’amakipe atandukanye yo muri Afurika, i Burayi no muri Amerika. Yarangiye yegukanywe na Adil Jelloul ukomoka muri Maroc.
Abamaze kwegukana Tour du Rwanda kuva yagirwa mpuzamahanga

Nyuma ya Adil Jelloul waryegukanye mu 2009, iri siganwa ryagiye ryegukanwa n’abakinnyi batandukanye barimo Umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot waritwaye 2010. Mu 2011 ryatwawe na Kiel Reijnen wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, hanyuma Umunyafurika y’Epfo Darren Lill araritwara mu 2012.
Mu myaka itanu yakurikiyeho, ryagiye ryegukanwa n’abanyarwanda. Mu 2024, Valens Ndayisenga yabimburiye abandi mu ku ritwara kuva ryashyirwa ku rwego rwa 2.2. Humyuma Jean Bosco Nsengimana akurikiraho mu 2015. Mu 2026, Valens Ndayisenga yararyishubije, Joseph Areruya aritwara mu 2027, mu gihe mu 2018 Mugisha Samuel nawe yaryegukanye.
Mu 2019, irushanwa ryazamutse rishyirwa ku rwego rwa 2.1, ritwarwa na Merhawi Kudus wo muri Eritrea, umwaka wakurikiyeho mugenzi we wo muri icyo gihugu Natnael Tesfatsion nawe araritahana. Umunya-Espagne Cristián Rodríguez yaritwaye mu 2021, hanyuma Natnael Tesfatsion aryisubiza mu 2022.
Tour de Rwanda yongeye gutwarwa n’Umunya-Eretria mu 2023 witwa Henok Mulubrhan. Umwongereza Joseph Blackmore yayitahanye Iburayi mu 2024, yongera gusubirayo itwawe na Fabien Doubey ukomoka mu Bufaransa umwaka ushize.
Tour du Rwanda 2026: Amakipe 18 azayitabira

Tour du Rwanda 2026 izitabirwa n’amakipe 18. Mu yongewemo atarimo mu 2025, harimo ikipe ya Bike Aid yo mu Budage n’ikipe yihariye ya “Mixed West Africa” igizwe n’abakinnyi bo muri Côte d’Ivoire, Mali na Burkina Faso.
Isiganwa rizamara iminsi umunani, ku ntera y’ibilometero 993. Agace karekare ni aka mbere ka Rukomo (Gicumbi) – Rwamagana, kareshya na kilometero 174.
Umwihariko wa Tour du Rwanda 2026 ni uko izaba ari iya kabiri mu burebure bw’ibirometero 993 nyuma y’iyo mu 2023 yari ifite ibirometero 1129.
Iri siganwa rizatangira ku wa 22 Gashyantare rikazasozwa ku wa 1 Werurwe 2026, rizakinirwa muri iyi mihanda: Rukomo – Rwamagana (km 174), Nyamata – Huye (km 135), Huye – Rusizi (km 144), Karongi – Rubavu (km 127), Kuzenguruka Rubavu (km 82), Rubavu – Musanze (km 84), Musanze – Kigali (Pele Stadium) (km 147), Kuzenguruka Umujyi wa Kigali (km 99)
Kugeza ubu, Tour du Rwanda ni irushanwa rya mbere rikomeye mu mukino w’amagare muri Afurika. Hari gahunda yo kurizamura rikagera ku rwego rwa ‘World Tour mu 2027’, nk’uko byaganiriweho hagati ya Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi wa UCI, David Lappartient.
Mu gihe imyiteguro ikomeje, Abanyarwanda bategereje kureba niba uyu mwaka hazaboneka uzongera kwegukana iri rushanwa, cyane ko kuva ryashyirwa ku rwego rwa 2.1 ntamunyarwanda uraritwara, mu gihe Mugisha Moïse nibura ari we wabashije gutwara agace muri iri siganwa kuva icyo gihe.
Umwanditsi: Ngendahimana Daniel
