Abarimo Obama bitabiriye NBA All Star game yegukanywe na USA Stars

Feb 15, 2026; Inglewood, California, USA; Team USA Stars guard Anthony Edwards (5) of the Minnesota Timberwolves celebrates with the MVP trophy after the championship game during the 75th NBA All Star Game at Intuit Dome. Mandatory Credit: William Liang-Imagn Images

Ibirori bya NBA All-Star Game byasojwe n’umukino wegukanywe n’ikipe ya USA Stars, mu mukino witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ku rwego mpuzamahanga, birimo n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama.

Umunyamerika Anthony Edwards, usanzwe akinira Minnesota Timberwolves, yegukanye igihembo cy’Umukinnyi w’Irushanwa (Most Valuable Player – MVP) nyuma yo kuyobora ikipe ye ya USA Stars igatsinda Stripes amanota 47-21 mu mukino wa nyuma wabaye mu rukerera.

Edwards yitwaye neza kuva mu mikino ya ‘round-robin’, aho yatsinze amanota atatu anganya amanota yatumye ikipe ye igera ku mukino wa nyuma. Muri uwo mukino wa nyuma, yatsinze amanota umunani, agaragaza ubuhanga n’imbaraga byamuhesheje MVP ye ya mbere muri All-Star. Uyu mukino ni wo wonyine utagaragayemo ihangana rikomeye mu minota ya nyuma, ugereranyije n’indi mikino yabanje muri iri rushanwa rito ryari igikorwa nyamukuru cy’iyi weekend ya All-Star.

Ibirori byabereye kuri Intuit Dome, inzu y’imikino iherereye i Los Angeles, isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda.

Uyu mukino witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Igikomangoma cyo mu Bwongereza Prince Harry n’umugore we Meghan Markle. Hari kandi n’umukinnyi wa filime w’icyamamare Spike Lee hamwe n’umuraperi 2 Chainz, bari bicaye mu myanya yegereye ikibuga.

Mbere y’uko umukino utangira, Barack Obama yakiriwe n’abari muri salle bose bahagurutse, ari kumwe n’umugore we Michelle Obama, mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Ibi byarushijeho guha agaciro n’icyubahiro ibi birori ngarukamwaka bihuza ibyamamare muri siporo n’indi myidagaduro.

Barack Obama n’umugore we Michelle Obama bitabiriye umukino wa NBA All Star Game

Umwanditsi: Fabrice Mazimpaka