Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yabwiye abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye rya ETG Gitumba ko kuvuga ko bakunda Bikira Mariya bigomba kugaragazwa n’imbuto bera.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026, ubwo hahimbazwaga Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo iri shuri ryaragijwe.
Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe na bamwe mubasaseridoti b’iyi Diyosezi

Ibirori byo guhimbaza Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya waragijwe ETG Gitumba byabimburiwe n’Igitambo cya Misa
Mu butumwa bwe, Musenyeri Ntvuguruzwa yabwiye abarererwa mu ishuri rya ETG Gitumba ko imbuto ziva ku kumva ubutumwa bwa Bikira Mariya zigomba kugaragazwa n’ibyo bakora.
Yagize ati: “Mugomba kuba intangarugero ku buryo umuntu wese ababona akavuga ati ‘bariya ni abana b’Imana’. Isengesho ryanyu rigomba kubyara imbuto z’urukundo n’impuhwe, atari ukwicara ngo ukore ikimenyetso cy’umusaraba ngo birangirire aho.”
Umwepiskopi wa Kabgayi yakomeje ababwira ko bagomba no kwita ku butumwa Nyina wa Jambo yageneye urubyiruko igihe yabonekeraga abana batatu i Kibeho kugira ngo bibafashe kwera imbuto babifashijwemo n’umubyeyi Bikira Mariya.
Ati: “Hari ubutumwa bwihariye Bikira Mariya Nyinawajambo yageneye urubyiruko agira ati’ Nimwisubireho kandi mwihane inzira zikigendwa. Isi iri mu kaga kuko abantu batemera kwihana no kwisubiraho. Nimusenge ntaburyarya. Ndabasaba ko musenga kandi mukanyiyambaza muvuga ishapure buri munsi.’
Musenyeri Ntivuguruzwa yasobanuye ko Bikira Mariya asaba abantu gusenga, ariko bitari ukwiyerekana gusa, ahubwo babigiriye urukundo bamukunda.
Yongeyeho ati: “Bikiramariya akomeza asaba abantu kwirinda ubwibone no kwishyira hejuru ati ‘Nimwirinde ubwibone’. Imana irwanya abibone ikagaragariza ubuntu bwayo abiyoroshya. Mukundane nk’uko Yezu Kristu yabakunze, ahari urwango Imana ntihaba.”
Yakomeje agiara ati: “Nimwirinde ikibi kandi mumenye gusoma ibimenyetso by’ibihe. Bikira Mariya yiyereka abana batatu i Kibeho yaberetse ibintu bikomeye cyane biteye ubwoba byari impuruza ndetse n’umuburo agira ati’ Ibyo mbereka ni ukugira ngo abantu bihane, nimutihana muzagwa mu rwobo’.”
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri iri shuri witwa Evode Dushimimana, yavuze ko impanuro bahawe n’umwepiskopi wa Kabgayi zije ziyongera kuzo abarezi babo babaha.
Ati: “Ntakabuza tuzagerageza gukora icyo Imana idushakaho, tutibagiwe n’umubyeyi wacu Bikira Mariya kuko adufasha muri byinshi cyane cyane mu masomo yacu.”
Ibi abihurizaho na Melody Kelia uvuga ko umubyeyi Bikira Mariya waragijwe ishuri ryabo, abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kandi ko batazahwema kumwiyambaza.
Yagize ati: “Tubifashijwemo n’abarezi bacu tuzakomeza gukora ibikorwa by’urukundo n’impuhwe kugira ngo turusheho kunoza umubano wacu n’umubyeyi Bikira Mariya kuko uko tumwiyambaje aratwumva.”
Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa jambo waragijwe ishuri rya ETG Gitumba, wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka. Kugeza ubu iri shuri rifite icyiciro rusange gusa kigamo abanyeshuri 400.

Abanyeshuri ba ETG Gitumba bari bacyereye ibirori


