Atangiza icyumweru cyo kurengera ibidukikije mu muganda ngaruka kwezi wabereye mu Murenge wa Musange ho muri Nyamagabe kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024, Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne d’ Arc Mujawamariya yatangaje ko mu mwaka wa 2030 u Rwanda ruzaba rumaze gusubiranya byibuze ubutaka n’amashyamba kuri hegitari 2, 000,000 bingana na 76% by’ubuso bw’igihugu.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije uteganyijwe tariki 5 Kamena, igira iti “Dusubiranye Ubutaka bwangiritse, twongere ubudahangarwa turwanya ubutayu n’amapfa”, Minisitiri Dr Mujawamariya yahishuye ko hagati ya 1956 na 1996 u Rwanda rwatakaje 65% by’ubuso bw’amashyamba yari ahari, gusa ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rumaze gutera amashyamba kuri 30.4% by’ubuso bw’igihugu.

Minisitri Dr. Mujawamariya akomeza agaragaza ko muri 2010 hasanwe ubuso bungana hegitari 708,628 zibumbatiye indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima zari zarangiritse (Amashyamba, ibishanga, ubutaka).

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya

Ni ibintu byakozwe binyujijwe mu mishinga irenga 44 ishamikiye kuri Minisiteri y’ibidukikije.

Mu bindi byakozwe harimo kuba harasanwe igishanga cya Rugezi muri 2008-2010, Amashyamba ya Gishwati na Mukura muri 2020 ndetse binashyirwa mu murage w’isi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Hakozwe kandi imishinga irimo Amayaga atoshye, Gicumbi itoshye ndetse n’igishanga cya Nyandungu mu mujyi wa Kigali ubu kinakorerwamo ubukerarugendo.

Ashingiye kuri ibi, Minisitiri Dr. Mujawamariya ashima cyane uruhare rw’abafatanyabikorwa n’imiryango mpuzamahanga badahwema gutera inkunga ibi bikorwa byo gusubiranya ubutaka n’amashyamba byangiritse no kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Agaruka ku biteganyijwe gukorwa mu rwego rwo gusana 76% by’ubuso bw’igihugu, Minisitiri Dr. Mujawamariya avuga ko harimo umushinga ‘Volcano Community Resilience Project’ uzaba ugamije kongerera ubushobozi n’ubudahangarwa abaturiye uruhererekane rw’imisozi y’ibirunga kugira ngo babashe guhangana n’imyuzure iri mu biza bikunze kubibasira.

Minisitiri Dr. Mujawamariya akomeza avuga ko kugira ngo bigerweho buri wese akwiriye kubigiramo uruhare yirinda ibikorwa byangiriza ibidukikije nk’ubuhinzi butita ku bidukijkije, gukoresha nabi ifumbire mvaruganda, gutwika amashyamba no kuyasarura ateze, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butita ku bidukikije, ubucukuzi bw’umucanga bwangiza imigezi n’ibindi.

Asoza asaba inzego z’ibanze kongera imbaraga mu bikorwa kurwanya isuri, gufata amazi, gufata neza ubutaka no gusubiranya indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zangiritse (ibishanga, imigezi n’ibibaya).

Gusarura amashyamba akuze, gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije n’imbabura zirondereza ibicanwa, gushimangira umuco wo kwirinda ikoreshwa ry’amasashe n’ibindi bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ndetse no gushyiraho uburyo buboneye bwo gucunga imyanda ni bimwe mu bisubizo by’igihe kiramye mu kwita ku bidukikije no kurwanya iyangirika ry’amashyamba.

Bamwe mu banyeshuri n’abarimu baturutse muri ICK bari bifatanyije n’abandi mu muganda rusange