Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, ANSP+ urasaba abanyamakuru gutanga umusanzu mu guhanga n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bukomeje kwiyongera.

Ibi babisabiwe mu mahugurwa yeteguwe na ANSP+ hagamijwe kwigisha abaturage kurwanya SIDA.

Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, yitabiriwe n’abanyamakuru bakorera mu Mujyi wa Muhanga ndetse na bamwe mu bakora uburaya.

Nyuma yo kwigishwa ku buryo bunyuranye bwo kwirinda SIDA burimo no gukoresha neza agakingirizo, abahuguwe ku mpande zombi bagaragaje ko kurwanya SIDA ari ibya buri wese hatitawe kuwo ari we.

Habimana Eric ukora kuri Radiyo Huguka avuga ko nk’abanyamakuru bafite umukoro ukomeye wo kwigisha urubyiruko Nyarwanda kugira ngo rudakomeza korekwa n’Icyorezo cya SIDA cyane ko ubwandu bushya bukomeje kuzamuka mu rubyiruko.

Umwe mu bakora uburaya utashatse ko amazina ye ajya hanze, yagaragaje ko abatarabona uko basohoka mu buraya bajya boroherezwa kubona udukingirizo kugira ngo birinde ndetse barinde n’abo baryamana na bo.  

Umuyobozi wa ANSP+ Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yasobanuye ko ASNP+ ari Umuryango  watangiye muri 2000 ushinzwe n’abari barahuye n’icyo kibazo mu rwego rwo kwirwanaho kuko muri icyo gihe ihezwa ryari riri hejuru.

Yasobanuye ko bateguye amahugurwa ku kwirinda SIDA muri gahunda barimo y’isakaza bumenyi mu bijyanye no icyorezo cya SIDA, ubuzima bw’imyorokere no kwirinda ibiyobyabwege.

Ati “Niyo mpamvu nkamwe abanyamakuru mwaje kuko itangazamakuru rigera kuri benshi. Hanyuma gukorana n’indangamirwa ni ukungira ngo niba hari amakuru twabakeneraho aboneke vuba kandi bakangurirwe kwirinda Virusi itera SIDA hakoreshwa agakingirizo ndetse n’izindi ndwara zitandukanye.

Imibare yashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu mwaka wa 2019, igaragaza ko 35% by’abantu bafite Virusi itera SIDA bari mu cyiciro cy’abicuruza. Abana bafite hagati y’imyaka 9 na 14 babana n’ubwandu bangana 0.4%, naho urubyiruko imibare igaragaza ko abafite ubwandu bangana 1.4%, mu gihe abaryamana n’abo bahuje ibitsina bangana na 6.9%.