RGB yahagaritse ‘Grace Room’ kubera kunyuranya n’amategeko

Kuri uyu wa 10 Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwambuye icyangombwa cy’ubuzimagatozi Minisiteri ya Grace Room, iyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda, kubera kutubahiriza amategeko agenga imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, RGB yavuze ko Grace Room Ministries yakunze kugaragara mu bikorwa bijyanye no gusenga, ariko ibikubiye mu ntego zayo n’ibikorwa byayo byagaragaye ko bihabanye n’intego ziyandikishijeho nk’uko bigaragazwa n’amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere.

RGB ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku kuba uyu muryango waragaragayeho gukora ibikorwa bihabanye n’ibyo wiyandikishijeho ndetse no kudakurikiza ibisabwa n’amategeko agenga iyandikwa n’imikorere y’iyo miryango.

RGB yasabye imiryango yose ishingiye ku myemerere kurushaho gukurikiza amategeko, birinda kwivanga mu bikorwa bitajyanye n’intego zabo nk’uko byemewe n’itegeko.

Yagize iti: “Gukora ibikorwa binyuranye n’ibyatangiwe uburenganzira, ibituma hafatwa ibyemezo byo mu rwego rw’ubutegetsi, harimo no kwamburwa icyangombwa cy’iyandikwa cyangwa se guhagarikwa by’agateganyo.”

Urwego rw’Imiyoborere rwongeye gusaba imiryango yose ishingiye ku myemerere kugenza neza ibikorwa byabo no gukomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere, kugira ngo hirindwe ibibazo bishobora guterwa n’inyuranyije n’ayo mategeko.

Ku murongo wa  telephone  ICK News yagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Grace Room, Julienne Kabanda ariko ntiyitaba ndetse n’ubutumwa bugufi ICK News yamwandikiye ntiyabusubiza.