Kamonyi -Ngamba: Barasaba kubakirwa ikimenyetso cy’amateka kuri Nyabarongo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo  mu murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi Barasaba kubakirwa ikimenyetso cy’amateka kuri Nyabarongo ahitwa ku rutare ahiciwe Abatutsi benshi ku itariki ya 09 Gicurasi 1994.

Abaganiriye na ICK News bavuga ko kuri iyi tariki abatutsi benshi biciwe ahitwa ku rutare ariko kuri ubu hakaba nta kintu na kimwe kigaragaza amateka y’ibyahabereye nyamara ariho bibukira buri mwaka.

Astherie Mukarugira yagize ati: “Abatutsi biciwe hano ku rutare baturutse impande zose muri segiteri nyinshi zitandukanye zari zigize Komini Taba kuko baricwaga bamwe bakajugunywa muri Nyabarongo abandi bakabajugunyamo ari bazima, bapfuye urupfu rubi. Turasaba ubuvugizi kugirango rwose tuzubakirwe ikimenyetso hano kuri Nyabarongo kuko bizajya bidufasha kuruhuka igihe twaje Kwibuka “.

Spertendent Jean Marie Vianney Tuyisabye ufite benshi bo mu muryango we biciwe kuri uru rutare avuga ko hari icyambu cyahuzaga iyahoze ari Komini Taba na Komini Shyorongi,  gusa kuya 09 Gicurasi 1994 ukaba ari umunsi wambuye ubuzima Abatutsi  basaga 2000.

Ati: ” kuri iyi tariki rero niho hacuriwe umugambi mubisha wo kwambura ubuzima Abatutsi benshi,  kuko babamanuraga babakuye mu cyahoze ari Segiteri Karangara na Gishyeshye ndetse no mu tundi duce. Ibyo bikorwa byabaga biyobowe  n’Interahamwe yitwaga Silas ku buryo n’uwari uhishe Umututsi wese yamutanze birangira abarenga abasaga 2000 bahasize ubuzima”.

Ibi kandi byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba Bwana Munyakazi Epimaque wemeje  ko buri uko habaye igikorwa cyo Kwibuka abaturage bahora basaba gukorerwa ubuvugizi bwo kubakirwa ikimenyetso cy’amateka kuri Nyabarongo.

Agaruko kuri iki kibazo , Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyongira Uzziel yavuze ko iki ari cyifuzo gisangiwe n’imirenge myinshi ikora ku mugezi wa Nyabarongo gusa ko Minubumwe ariyo izagitangaho umurongo.

Niyongira Uzziel, Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi

Ati: “Nibyo koko birakwiye ko  hubakwa ibimenyetso by’amateka, gusa  dutegereje ko Minubumwe itanga umurongo w’uburyo bizakorwamo. Turabizeza niramuka iduhaye igisubizo  bibazakorwa kandi bikagenda neza”.

Ngamba ni umwe mu mirenge 12 y’Akarere ka Kamonyi ukaba n’umwe muri 5 ikora k’umugezi wa Nyabarongo. Izwiho kugira umubare  munini w’Abatutsi bishwe mu 1994 bajugunywa muri uyu mugezi.