Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025, Pakistan n’Ubuhinde byatangaje ko byemeranyije guhagarika imirwano byari bimazemo iminsi, nyuma y’ubwiyongere n’ubushyamirane bwari bumaze guhitana ubuzima bwa benshi.
Intandaro y’iyi mirwano ni igitero cyagabwe n’abitwa “Kashimir Resisitance” ku itariki ya 22 Mata, kigahitana abahinde 25 n’umuturage umwe wo muri Nepal. Aba bari mu rugendo rw’amasengesho mu gace ka Kashmir gaherereye mu Majyaruguru y’u Buhinde, hafi y’umupaka wa “Line of Control” uhuza ibi bihugu byombi.
Ubuhinde bwahise bushinja Pakistan kuba inyuma y’icyo gitero, gusa Pakistan ihakanye ibyo birego yivuye inyuma. Mu itangazo Guverinoma y’iki gihugu yasohoye,yagize iti:
“Nta ruhare na ruto dufite muri icyo gitero. Twe icyo dushyigikiye ni ibiganiro by’amahoro , gushyigikira uburenganzira no kwishyira ukizana kw’abaturage ba Kashmir.”
Amakuru y’aya masezerano yatangajwe bwa mbere na Perezidawa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yagize ati “
Nyuma y’ijoro rirerire ry’ibiganiro byabaye ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nishimiye gutangaza ko Ubuhinde na Pakistan byemeranyije guhagarika imirwano byuzuye kandi ako kanya .Turashimira ibi bihugu byombi ku bwo gukoresha ubwenge n’ubuhanga buhanitse.”
Amezi menshi yari ashize hari impungenge z’intambara yeruye, ariko aya masezerano yemejwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi.
Ishaq Dar, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan, yagize ati “Pakistan n’Ubuhinde byemeranyije guhagarika imirwano guhera aka kanya. Twahoze dufite ubushake bwo gushaka amahoro n’umutekano muri kariya gace kandi tudahungabanije ubusugire bwako”.
Na ho ku ruhande rw’u Buhinde, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo , Subrahmanyam Jaishankar nawe yunze murya mugenzi we agira ati ““Uyu munsi, Ubuhinde na Pakistan byageze ku bwumvikane bwo guhagarika kurasana no guhagarika ibikorwa bya gisirikare.”
Aya masezerano agezweho nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ingabo z’ibihugu byombi. Biyemeje kongera guhura ku wa 12 Gicurasi 2025, kugira ngo barebe aho inzira y’amahoro igeze, kandi bashimangire ko nta kindi gikorwa cy’intambara kizakorwa.
Iyi mirwano yari imaze guhitanye abantu 66 b’abasivili ku mpande zombi, harimo abagore n’abana, ikomeretsa abandi benshi, ndetse inasenya ibikorwa remezo byinshi hafi y’umupaka.
Amakimbirane ashingiye ku ntara ya Kashmir amaze imyaka irenga 75, kuva ibi bihugu byahabwa uburenganzira bwo kwigenga mu 1947. Kuko buri gihugukivuga kariya gace gifite uburenganzira bwo kukagenzura burundu.
