Tekereza wiriwe mu kazi, ukirirwa utariye kubera akazi kenshi ndetse bikaba ngombwa ko utinda mu kazi ku buryo ugera mu rugo bwije cyane.
Nyuma yo kugera iwawe ugategura ibyo uri buteke ndetse yemwe ukabishyira ku mashyiga, ariko mu buryo butunguranye byaba bitaranashyuha gaz igahita igushirana.
Ushobora kuba uri gutekereza uti nta kibazo kuko wahita uhamagara bamwe mu bacuruzi ba Gaz bakayikugezaho bityo ibiryo byawe bikaza gushya nta kibazo uhuye nacyo.
Icyo gisubizo siko gifitwe na bose kuko bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga bavuga ko nyuma ya saa tatu z’ijoro bigoye kuba wabona aho wagura Gaz mu mujyi wose.
Igiraneza Deborah, wiga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi asobanura uko byamugendekeye ubwo Gaz yamushiranaga mu masaha y’ijoro.
Ati “Bwari bwije, ari nka saa yine n’igice z’ijoro mvuye ku ishuri. Ndabyibuka nari nabwiriwe maze ntahana n’inshuti zanjye twigana kugira ngo tujye gusangira ibya nimugoroba.”
Igiraneza akomeza avuga ko bageze mu rugo batunganya ibyo guteka ndetse babishyira ku mashyiga gusa bacikamo igikuba ubwo gaz yashyiraga bitaranashyuha.
Ati “Ibintu byahise bikomera, duhamagaye tubura na hamwe tuyigura yemwe ngo tube twanarenzaho amafaranga, biraducanga nyine. Kujya muri resitora nabyo ntibyari bigishobotse birangira tuburaye kuko twanabuze uwadutiza nibura gaz ye.”
Shemu Mugisha, ukora muri Ishami rya Canal+ mu Mujyi wa Muhanga yunga mu rya Igiraneza ati “Man, nta kintu kibabaza nko kubura aho ugura gaz kandi ufite amafaranga yawe. Birababaza cyane peee kuko byigeze kumbaho ubwo natahaga nabwiriwe gaz ikanshiriraho bitarashya.”
Abaguzi ba Gaz bahuriye ku cyifuzo cyo gusaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kuzaganira n’abacuruzi bakarebera hamwe uburyo gucuruza gaz byajya bikorwa nibura amasaha 24/24 nk’uko abacuruza imiti (pharmacies) babikora.
Igiraneza ati “Abacuruzi bashobora kujya bajya ibihe, nibura buri munsi hajya haboneka iduka riri bukore amasaha 24/24 cyangwa se abacuruzi bakongera amasaha yo gucuruza.”
Ku ruhande rw’abacuruzi ba gaz, bagaragaza imbogamizi zinyuranye zituma bataha kare. Zimwe muri izo mbogamizi ni nko kuba abanyozi bataha kare kandi aribo bifashishwa mu kugemurira gaz abaguzi babo ndetse no kuba urujya n’uruza ruba rwamaze gushira mu Mujyi wa Muhanga.
Kubwimana Jean de Dieu, ucururiza gaz hafi y’ahazwi nko kuri Alice, ahamya ko n’ubwo Umujyi wa Muhanga washyizwe mu mijyi yunganira Kigali, ariko bidateye imbere kimwe ku buryo ubucuruzi bwaba bumeze kimwe.
Yagize ati: “I Kigali, abantu baba bakora buri gihe ndetse urujya n’uruza rurahahora mu gihe hano n’utubari usanga dufunga mu ma saa yine ku buryo kubona umuntu uza kugura gaz saa tatu biba bigoye.”

Akomeza agira ati “Ikindi kandi, niyo wabona umuguzi, biragoye kubona uko umugezaho gaz kuko dukoresha amagare kandi ntiyemerewe gukora mu masaha y’ijoro.”
Muri iryo joro kandi, n’iyo ugize amahirwe ukabona uwayitwara kuri moto, birangira aguciye amafaranga menshi. Hari igihe ahantu hasanzwe hagenderwa 500 Frw, ahita aguca 1500 Frw.
Ku bijyanye n’iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert, yabwiye ICK News ko iki kibazo kireba abacuruzi kuko baba bari muri ‘business’.
Mugabo kandi yavuze ko abahuye n’iki kibazo bakwiye gushaka ubundi buryo bwo kwiteganyiriza, nko kugura gaz ebyiri kugira ngo igihe imwe ishize, babe bafite indi.
Yagize ati: “Bashobora no kugura imbabura n’amakara, bakabyifashisha mu gihe gaz ibashiriyeho.”

Ku bifuza ko hashyirwaho izamu rya gaz nk’uko bikorwa na farumasi, yavuze ko ibyo nta gahunda babifitiye ahubwo ko “uko Umujyi uzagenda utera imbere, ari nako n’abacuruzi bazagenda biga gutinda gufunga. Bityo n’ibindi bikazagenda bihinduka.”
Gaz yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu myaka ya 2009, ndetse Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya 38% by’imyuka yoherezwa mu kirere bitarenze 2030, bityo uwo mwaka uzagera abaturage barenga 40% aribo bakoresha gaz mu gihugu hose.


