Mali: Ubutegetsi bwa gisirikare bwahagaritse ibikorwa byose bya politiki mu gihugu

Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Jenerali Assimi Goita yasinye itegeko rihagarika ibikorwa byose bya politiki mu gihugu igihe kitazwi ku wa Gatatu ku mpamvu zo kurinda umutekano rusange.

Iri tegeko ryasohowe mu gihe hashize iminsi mike muri iki gihugu habaye imyigaragambyo idasanzwe isaba kwishyira ukizana kw’abaturage, rireba amashyaka ya politiki n’imiryango ya sosiyete sivile yose.

Ibi bibaye mbere y’indi myigaragambyo iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu hagamijwe kwamagana ubutegetsi bw’igisirikare bumaze igihe buyobora Mali kuva kuri coup d’état zabaye mu 2020 na 2021.

Mu mpera z’icyumweru gishize nabwo abaharanira demokarasi bari bakoreye imyigaragambyo mu mujyi wa Bamako, bamagana umushinga w’itegeko usaba gusesa amashyaka ya politiki yose.

Cheick Oumar Doumbia, umwe mu bayoboye iyo myigaragambyo, yagize ati “Simwe gusa mutunguwe n’iki cyemezo kuko ni uburyo basanzwe bakoresha ngo badutere ubwoba gusa ntibizigera bikora, tuzakomeza kurengera demokarasi ya Mali.”

Abagize sosiyete sivile, amashyaka ya politiki, n’abayobozi b’amashyirahamwe y’abakozi muri Mali basabye “ko hakwiye kongera kubaho kandi vuba umuyobozi watowe hashingiwe ku itegeko nshinga, bikanyura mu matora aboneye, kandi arimo abantu bose nta  urugomo.”

Muri Gashyantare 2022, Ubuyobozi bwari bwemereye abaturage ko buri gutegura amatora,                  icyakora igihe yari kubera cyagiye gisubikwa kenshi.

Si ubwa mbere ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali buhagaritse ibikorwa by’amashyaka ya politiki mu gihe bigaragara ko ashobora kubafatira ibyemezo bikomeye byanabakura ku buyobozi.

Mu kwezi kwa Mata 2024, muri iki gihugu habaye ibiganiro byiswe “inter-Malian dialogue” byagombaga kugena uzaba Perezida gusa byajemo impagarara birangira hemejwe ko igihe cy’ubuyobozi bw’inzibacyuho cyongerewe kivanwa ku myaka ibiri kigezwa kuri itanu.

Umwaka ushize, Mali, Burkina Faso na Niger byashyizeho ubufatanye bushya byise “Umuryango w’Ibihugu byo mu karere ka Sahel” (Alliance of Sahel States) nyuma y’uko aba bayobozi bafashe ibihugu bivuye mu ntambara za gisirikare bose bivanye mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS.

Bamwe mu basesenguzi babifashe nk’igerageza ryo gushaka kwemeza no gutunganya imiyoborere y’ingabo zabo, mu gihe bari bahanganye n’ibihano byafatiwe ibihugu byabo kubera guhirika ubutegetsi ndetse n’umubano mubi bafitanye n’ibihugu by’abaturanyi.

Ibyo bihugu byose uko ari bitatu byacanye umubano n’u Bufaransa nk’igihugu byabereye umukoloni, ahubwo bihitamo kongera ubufatanye n’Uburusiya.

Mali imaze imyaka irenga icumi ihanganye n’ibitero by’inyeshyamba bifitanye isano na al-Qaeda na Islamic State, kandi izo ntambara aho guhagarara zikomeza gukaza umurego.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.