Umukino hagati ya REG BBC na APR BBC ni umwe mu itegerejwe cyane n’abakunzi b’umukino w’amaboko wa Basketball kuri uyu wa Gatatu, tariki 31 Nyakanga 2024.
Ni umukino uri bubere mu kibuga cy’imikino y’amaboko cya Lycée de Kigali.
Ikibazo abenshi mu bakunzi ba Basketball bari kwibaza ni ‘Ese REG BBC irigaranzura APR BBC cyangwa amateka arisubiramo?’
Amakipe yombi ku rutonde rwa shampiyona arakurikirana kuko APR BBC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 29 ikaba irusha amanota 4 REG BBC iri ku mwanya wa 3, zose zikaba zikiri muri rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.
REG BBC n’ubwo irushwa amanota 4 na APR BBC mu gihe yatsinda uyu mukino yasigamo amanota 2 y’ikinyuranyo, igasigara ishaka uko yatsinda undi mukino w’ikirarane ifite bityo igahita inganya na APR BBC ku buryo byahita biyishyira ku mwanya wa kabiri.
Mu mikino yo kwishyura bigaragara ko amakipe yombi yongeyemo imbaraga ku ruhande rw’abakinnyi kuko nka REG BBC yongeyemo abakinnyi barimo Thomas Cleveland Jr, Antino Jackson, Sano RUTATIKA.
Ku rundi ruhande, APR BBC na yo yongeyemo imbaraga izana abakinnyi nka Aliou Diarra, Osborne Shema kugira ngo bayifashe gukomeza gutsinda.
Uretse abakinnyi bakomeye, kimwe mu bindi bikomeza uyu mukino harimo kwitabira irushanwa ny’Afurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwabo (BAL) kuko kuva ryashyirwaho mu 2020, byazamuye ihangana ry’amakipe yo muri shampiyona.
Muri uyu mwaka, APR BBC niyo yitabiriye BAL n’ubwo ititwaye neza nk’uko abafana babyifuzaga kuko itabahije kubona itike yo gukina imikino ya kamarampaka yabereye i Kigali.
Nk’uko bimenyerewe ntiwatwara igikombe utaratsinze abo mugihanganiye bityo niyo mpamvu buri kipe iza gukora iyo bwabaga igashaka umusaruro mwiza muri uyu mukino.
Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi muri shampiyona, APR BBC yatsinze REG amanota 78 kuri 75.
Uretse uyu mukino utegerejwe na benshi, kuri uyu munsi hanateganyijwe imikino irimo uri buhuze Espoir BBC vs Kepler BBC na UGB BBC vs K Titans
