AMAMAZA HANO

Hamas yavuze ko uwihishe inyuma y’urupfu rw’umuyozi wayo azabiryozwa

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, nibwo umuyobozi w’umutwe wa Hamas mu bya politiki Ismail Haniyeh yiciwe i Tehran muri Iran.

Urupfu rwe rwemejwe n’Itsinda rya gisirikare riharanira impinduramatwara muri Irani.

Haniyeh yari Tehran aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Iran Masoud Pezeshkian ryabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 nyakanga 2024.

Iran ntiyatangaje uko Haniyeh yishwe, ariko Itsinda riharanira impinduramatwara ryavuze ko rikiri mu iperereza kuri icyo gitero.

Nyuma y’igitero cy’ubwicanyi cyagabwe na Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira, cyateje urupfu rw’abanya israheli ibihumbi abandi bakajyanywa bugwate, Isirayeli yiyemeje guhitana Haniyeh n’abandi bayobozi ba Hamas

Nubwo Leta ya Isirayeli itaragira icyo itangaza kuri uru rupfu, Umutwe wa Hamas uvuga ko ko abagize uruhare mu rupfu rw’umuyobozi wayo bazabiryozwa.

Umwe mu bayobozi ba Hamas Musa Abu Marzouk yavuze ko urupfu rw’umuyobozi mukuru Ismail Haniyeh bazashaka urwihishe inyuma kandi ko azabiryozwa ashimangira ko ari igikorwa cy’ubugwari.

Abu Marzouk yagize ati: “Urupfu rwa Ismail Haniyeh Ntago ruzarangirira aho gusa.”   

Ismail yari amaze imyaka myinshi ari umuyobozi w’uyu mutwe ndetse yakunze kugaragara cyane mu miyoborere yawo mu ntambara warwanaga na Israel mu ntara ya Gaza.

Ismail Haniyeh w’imyaka 61 y’amavuko yari umunyapolitiki w’Umunyapalestina wari umuyobozi w’Umutwe Hamas, wagiye uyobora Agace ka Gaza kuva mu mwaka wa 2007.

Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubwo yicwaga, yari atuye mu buhungiro muri Qatar kuva avuye muri Gaza mu mwaka wa 2019.

Haniyeh yavukiye mu nkambi y’impunzi ya al-Shati mu gace ka Gaza kagenzurwaga n’abanyamisiri mu 1963, ku babyeyi birukanywe i Ashkelon mu ntambara ya Palestina yo mu 1948.

Yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ndimi z’Abarabu muri Kaminuza ya Gaza mu 1987, ari nabwo yatangiye kwinjira muri Hamas. Mu gihe cy’intambara yiswe Intifada ya mbere yari igamije kurwanya ubutegetsi bwa Isirayeli, Haniyeh yafunzwe igihe gito inshuro eshatu.

Nyuma yo kurekurwa mu 1992, yoherejwe mu buhungiro muri Libani, agaruka nyuma umwaka kugira ngo abe umuyobozi muri Kaminuza ya Islamu ya Gaza. Haniyeh yagizwe umuyobozi w’ibiro bya Hamas mu 1997, nyuma azamuka mu nzego za Hamas.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads