Isiraheli na Hezbollah ntibavuga rumwe ku rupfu rwa Fuad Shukr

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, Israel yatangaje ko yivuganye umujyanama w’umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, Fuad Shukr, mu gitero cyagabwe I Beirut muri Libani.

Israheli ivuga ko iki gitero cyakozwe mu rwego rwo kwihorera kubera igitero cy’ibisasu cyagabwe muri Israheli mu Karere ka Golan Heights. Ni igitero bivugwa ko cyagabwe na Hezbollah kikica abantu 12 biganjemo ari abana nubwo Hezbollah ihakana ibyo kugaba iki gitero.  

Igitero Abanya-Israheli bagabye muri Libani cyagabwe ku nyubako iri mu gace karinzwe cyane kandi kagenzurwa na Hezbollah. Ni igitero cyamaganiwe kure na Minisitiri w’Intebe wa Libani Najib Mikati.

Nubwo Israheli ivuga ko iki gitero cyahitanye umujyanama w’umuyobozi w’Umutwe wa Hezbollah, uyu mutwe wo uhakana iby’aya makuru, ukavuga ko yari ari mu nyubako yarashweho ibisasu ariko ko atapfuye.

Nyuma y’icyo gitero, Minisitiri w’Ingabo wa Israel Yoav Gallant yavuze ko Hezbollah yarenze umurongo utukura ubwo yagabaga igitero muri Israel.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ko habaho kwitonda kugira ngo hirindwe intambara nini ishobora kuba yakwinjirwamo n’ibindi bihugu birimo na Iran.

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Hezbollah na Israheli gusa hakomeje kugeragezwa uburyo bwo gukumira ugututumba kw’intambara no gusubiza ibintu mu buryo.

Leta zunze ubumwe za Amerika zari zarashyizeho miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ku muntu uzabona Fuad Shukr kubera uruhare rwe mu bitero bitandukanye harimo n’igitero cy’ubwiyahuzi cyo mu 1983 i Beirut.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads