Urugendo rwa Rayon Sports rwo guhatanira igikombe cya shampiyona rukomeje kugenda biguruntege, nyuma yo kongera gutakaza amanota abiri banganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mukino wasozaga igice cya mbere cya Rwanda Premier League 2025/2026 watangiye saa cyenda z’umugoroba, stade yuzuye abafana biganjemo abambaye amabara y’umweru n’ubururu, mu gihe n’abakunzi ba Mukura bari bayiherekeje baturutse i Huye.

Mu gice cya mbere, amakipe yombi yatangiye asatirana, ariko Rayon Sports igaragaza inyota yo gufungura amazamu. Yabonye koruneri nyinshi, inagerageza amashoti atandukanye, ariko umunyezamu wa Mukura, Tuyizere Jean Luc, ababera ibamba, akuramo imipira myinshi yari igoye.
Ku rundi ruhande, Mukura yacungiraga ku mipira Rayon yatakazaga, ibifashijwemo na Boutenge Mensah na Iradukunda Elie Tatou bihutiraga kugana izamu rya Kwizera Olivier. Nubwo bageragezaga, amashoti menshi ntiyabashaga kugira icyo ahindura gikomeye.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ku mpande zombi.
Mukura yatangiranye imbaraga mu gice cya kabiri, maze ku munota wa 48 ibona kufura yatewe neza na Iradukunda Elie Tatou, umupira unyura mu rihumye Kwizera Olivier, Mukura iba ibonye igitego cya mbere.
Ibyishimo bya Mukura ntibyatinze, kuko ku munota wa 49 Rayon Sports yahise yishyura. Ni igitego cyaturutse ku mupira wa kufura watewe na Yannick Bangala, Emery Bayisenge awushyira mu izamu, n’uko umukino usubira bubisi, ku gitego1-1.
Nyuma yaho, umukino wakomeje ku muvuduko wo hejuru. Ku munota wa 54, Rayon Sports yateye amashoti menshi akurikirana, ariko Jean Luc akomeza kuba ibamba.
Abatoza bombi bakoze impinduka bashyira amaraso mashya mu kibuga. Mukura yageragezaga gukoresha imipira iva hagati mu kibuga, ariko ba myugariro ba Rayon bakabyitwaramo neza. Ku ruhande rwa Rayon, umutoza Bruno Ferry yinjije Sindi Paul Jesus wagerageje gushaka igitego, ariko ubwirinzi bwa Mukura bukomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota, banganya 1-1
Ibyatangajwe n’abatoza nyuma y’umukino

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yavuze ko hakiri byinshi byo gukosora.
Yagize ati: “Ikibazo twagize ni ukutamenya gucunga neza umukino. Hari aho twari dufite amahirwe yo gutsinda ariko ntitwabasha kuyabyaza umusaruro. Nubwo tudatsinze, sinavuga ko twakinnye nabi.”
Yakomeje asaba abafana kwihangana. Ati: “Kumara imikino myinshi tutabona intsinzi biratubabaza natwe. Turimo kongera kubaka ikipe kandi bisaba igihe. Nta sezerano ryo gutwara igikombe natanga, ariko tuzatanga ibyo dufite byose. Ubufasha n’inkunga by’abafana ni ingenzi cyane.”
Ku ruhande rwa Mukura VS, umutoza Nshimiyimana Canisius yavuze ko yari yiteze umukino ukomeye
Ati: “Nari nzi ko tugiye guhura n’ikipe ishaka kwikura mu bihe bibi. Twatsinze itego ariko ntibyatinze barishyura. Muri rusange, abasore banjye bakinnye neza.”
Yanasobanuye impamvu umuzamu Sebwato atakinnye agira ati: “Yari amaze iminsi iwabo muri Uganda, afite imyitozo mike, ni yo mpamvu tutamubanje mu kibuga.”
Mu mikino yambere yo kwishyura, Rayon Sports izakirwa na AS Kigali ku wa 5 Gashyantare, naho Mukura VS yakire Etincelles ku wa 31 Mutarama.
Ku rutonde rusange rwa shampiyona , Mukura VS iri ku mwanya wa 6 n’amanota 27, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 7 n’amanota 26.
