Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 7.2% mu 2026

Ikigega Mpuzamanga cy’Imari (IMF), cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzazamuka ku gipimo cya 7,2% muri uyu mwaka wa 2026.

Uyu musaruru u Rwanda ruhushingira ahanini ku rwego rwa serivisi, ubwubatsi, n’iyoherezwa mu mahanga rya kawa, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya IMF ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bya Afurika bizagira ubwiyongere bw’ubukungu ku kigero kinini muri uyu mwaka. Ibindi bihugu ni Sudani y’Epfo, aho bitegenyijwe ko ubukungu buziyongera ku kigero cya 48.8% na Guinée umusaruro mbumbe uzazamuka ku gipimo cya 9.3%.

Ibindi bihugu bya Afurika byitezwe kuzamura ubukungu bukazarenga impuzandengo birimo Ethiopia, Benin, Niger, Côte d’Ivoire, Uganda, Tanzania na Zambia, aho ibipimo by’izamuka biteganyijwe kuba biri hagati ya 4.0 na 4.5 ku ijana.

Umusesenguzi mu by’ubukungu John Bosco Kalisa asobanura ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda riterwa ahanini n’urwego rwa serivisi, by’umwihariko ubukerarugendo, ubwubatsi, na serivisi z’imari biri ku isonga.

Kalisa yabwiye the New Times ati: “Urwego rw’inganda na rwo ruri gutanga umusanzu, cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho umusaruro wa zahabu wikubye hafi gatatu mu myaka ya vuba aha.”

Yakomeje agira ati: “Izi nzego ni zo nkingi y’izamuka ry’ubukungu, ariko kongera umusaruro mu bukungu muri rusange biracyari ingenzi cyane kugira ngo iri zamuka rizarambe mu gihe kirekire.”

Yagize kandi ati: “Iri zamuka rishingiye ahanini ku ishingiro rikomeye ry’ubukungu, rituruka ku myaka myinshi y’imbaraga zihoraho n’ishoramari ritekerejwe neza mu nzego zitandukanye.”

Kalisa yavuze ko ubu buryo bushingiye ku gutandukanya inzego bwafashije igihugu gukomeza kugira ubushobozi bwo kwihanganira igitutu cy’isi n’icy’akarere, bikagira uruhare mu gutuma izamuka ry’ubukungu ritaba rikomeye gusa, ahubwo rikaba rirambye.

Ku zamuka k’umusaruro mbumbe ku gipimo cya 7.2 ku ijana rigaragaza umuvuduko n’ubushobozi bukomeye by’ubukungu. Kalisa yasobanuye iri zamuka “nk’iritangaje,” agaragaza intambwe igihugu kiri gutera mu kugumana no gushimangira igihugu gifite ubukungu buringaniye.

Nk’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kibitangaza, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wageze kuri miliyari 5,525 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2025, uvuye kuri miliyari 4,659 mu gihe nk’icyo cy’umwaka wabanje.

Ibi bigaragaza izamuka rya 11.8 ku ijana ugereranyije n’umwaka wabanje. Ubukungu bwazamutse ku kigero cya 6.5 ku ijana mu gihembwe cya mbere, na 7.8 ku ijana mu gihembwe cya kabiri.