Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Ni mu umukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Gashyantare 2025, wabereye kuri Kigali Pèle Stadium aho wari wakiriwe na Kiyovu Sports.
Umukino watangiye Kiyovu Sports yataka cyane by’umwihariko mu minota 5 ya mbere binyuze ku bakinnyi bayo barimo Sherif Bayo na Tansele Masengo.
Nyuma y’aho ikipe Rayon Sports yari yatinze kwinjira mu mukino, yatangiye gukina isatita binyuze ku bakinnyi bakuna ku mpande barimo Adama Bagayogo ndetse na Aziz Bassane.
Ku munota wa 19, Kapiteni wa Rayon Kevin Muhire yacenze abakinnyi ba Kiyovu Sports bakina hagati mu kibuga atanga umupira mwiza kuri Fall Gange wari uhagaze neza maze itsinda igitego cya mbere cya Rayon ku makosa ya ba myugariro ba Kiyovu Sports.
Umutoza wa Kiyovu Sports yakoze impinduka akuramo Twahirwa Olivier ashyiramo Crespo Tabu Tegra waje agakora ikinyura bigatuma Kiyovu Sports itangira gukina ndetse no kubona uburyo bwinshi imbere y’izamu.

Nyuma y’iminota 10, abakunzi ba Rayon Sports bakiri mu byishimo, Ishimwe Fiston wari wakoze amakosa menshi mu kibuga yongeye gutakaza umupira, ufatwa neza na Tansele Mosengo acenga neza abakinnyi ba Rayon Sports bakina inyuma maze atsinda igitego cya Kiyovu Sports ku munota wa 35 kiza kishyura icya Rayon Sports ndetse igice cya mbere kirangira ari 1-1.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarutse nta mpinduka yakoze gusa Kiyovu Sports yataka cyane kubera ko abakina hagati mu kibuga ba Rayon Sports basaga nk’abakinira inyuma. Nyuma umutoza wa Rayon Sports Robertinho akuramo Ishimwe Fiston ndetse na Azizi Bassane ashyiramo Iraguha Hadji ndetse na Rukundo Abdulhaman.
Aba bakinnyi baje batanga impinduka kuko ku munota wa 68, Iraguha Hadji yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports.
Kiyovu Sports yakomeje kwataka cyane ndetse ikora n’impinduka yinjiza Cedric Mugenzi akuramo Kevin Ishimwe gusa igitego cyo kwishyura gikomeza kubura ndetse umukino urangira ari 2-1.
Nyuma y’umukino Rayon Sports yabonye amanota 3, ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 40 naho Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12.
Ku munsi ukurikira wa Shampiyona (18) Rayon Sports izakirwa n’Amagaju naho Kiyovu Sports yakire Gasogi United kuri Kigali Pèle Stadium
