Nyampinga w’u Bubiligi yashimiye abamufashije mu gihe cy’umwaka amaze afite ikamba

Umwaka uraburaho iminsi mike ngo wuzure, Miss Kenza Johanna Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda, yegukanye ikamba rya Miss w’Ububiligi 2024 kuko mu ijoro ryo  ku wa 24 rishyira ku wa 25 Gashyantare 2024 ari bwo yambitswe ikamba.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22, yashimiye abamufashije bose kugera ku ikamba ndetse anabizeza ko ibikorwa by’urukundo yakoraga bidahagaze ahubwo ko bizakomeza.

Yagize ati “Nshuti n’abanshyigikiye, bitewe nuko umwaka wanjye nka  Nyampinga w’u Bubiligi uri kugenda urangira, ndashaka gufata umwanya wo gushimira buri wese wamfashije muri uru rugendo rw’igitangaza.

Yongeyeho ko uyu mwaka waranzwe ni  ibihe bitazibagirana, ukwiyubaka, ndetse wanamufunguriye amarembo yo gukora impinduka zifatika.

Yagize ati “Kimwe mu bintu by’ingenzi nishimira nagezeho muri uru rugendo, byari ukugira uruhare mu bikorwa bya “Light for the World”, dufasha abana bo muri Afurika kongera kubona nyuma yo kubagwa amaso.”

https://ickjournalism.com/light-for-the-world-na-nyampinga-wububiligi-bashimye-ubuvuzi-bwamaso-i-kabgayi/

Ikintu ngo atazibagirwa ni igihe yabonye umwana wabazwe amaso  akongera kureba, ibinezaneza we n’ ababyeyi be bari bafite.

Miss Kenza Johanna Ameloot, Nyampinga w’Ububiligi 2024.

Ati “Igihe nabonye umwana abona ababyeyi be bwa mbere ni ikintu ntazibagirwa.”

Ibindi bikorwa byakozwe na Miss Kenza birimo kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abakene, gufasha mu iterambere ry’uburezi, ubuvuzi n’ibindi, ibintu ahamya ko atazigera ahagarika.

Yagize ati ”Intego yanjye yo gutabara ntirangiriye hano. Nzahora ndwana no kurwanya ubukene ndetse no kuzamura uburyo bwo kubona uburezi n’ubuvuzi kuko buri mwana wese akwiriye kugira  ejo hazaza heza.”

Miss Kenza yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abana bo muri Afurika

Miss Kenza kandi yagaragaje ko inkunga abamufashishe bamuteye izatuma akomeza gukora kuko ibi byakozwe atari iherezo ahubwo ari intangiriro.

Ati “Ku bantu bose banteye inkunga, yaba mu magambo meza, mu bufasha, cyangwa se kwemera no kwizera umushinga wanjye, ndabashimira bivuye ku ndiba y’umutima wanjye wose, ibi ntabwo byari gusa ibijyanye no kugaragara nkanjye ubwanjye  cyangwa kwiyubakira izina, ahubwo byari uburyo bwo gukoresha ijwi ryanjye kugira ngo nzane impinduka kandi ibi ni intangiriro.”

Miss Kenza uri gusoza umwaka nka Miss w’Ububiligi azakorerwa mu ngata na Miss Karen Jansen watorewe uyu mwanya kuwa 15Gashyantare 2025.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.