Perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye guhagarika by’agateganyo icyemezo cyo kongera imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bimwe na bimwe mu gihe cy’iminsi 90, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi no gutanga umwanya wo kuganira.
Icyakora, u Bushinwa ntiburebwa n’uyu mwanzuro, ahubwo intambara y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi irimo kurushaho gufata indi ntera.
Iyi misoro yabaye ihagaritswe ni iyari yashyizweho mu minsi ishize, kandi irengeje 10% kuko uyu musoro wa 10% ku bicuruzwa byose biturutse mu mahanga byinjira muri Amerika, ugomba kugumaho.
U Bushinwa bwari bwashyiriweho umusoro wa 34%, buhitamo kwihorera nabwo bushyiraho undi nk’uwo, bituma Trump yongeraho 50%, u Bushinwa bukomeza kwinangira, nabwo bushyiraho undi nk’uwo, bituma ugera kuri 84%, ibyatumye Amerika yongera ku wuzamura ugera ku 125% nkuko bitangazwa na BBC News.
Trump yavuze ko kuzamurira umusoro ku Bushinwa ukagera kuri 125% byatewe n’agasuguro.
Yagize ati: “Nahagaritse kuzamuru imisoro mu gihe cy’iminsi 90 ku bihugu bitatwihimuyeho, kuko nabibwiye nti ‘nimuramuka mutwihimuyeho, tuzabikuba kabiri’ – kandi ibyo ni byo nakoze ku Bushinwa,” yakomeje agira ati: “Ibi byose bizarangira neza cyane.”
Trump yongeyeho ko adatekereza ko ashobora kuwongera kurenza icyo kigero, ariko ko abayobozi b’u Bushinwa ‘batumva uburyo bakwiriye kwitwara muri iki kibazo
Ibinyamakuru bivuga ko iki cyemezo cya Trump cyatewe ahanini n’ubwoba bw’abashoramari, bwatumye abona ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Amerika, nk’uko byari bimaze iminsi bitangazwa n’ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubukungu.
Ibi byagaragaye mu cyumweru gishize, ubwo amasoko y’imigabane hirya no hino ku Isi yatakazaga agaciro mu buryo budasanzwe.
Nko muri Amerika, aya masoko yatakaje agaciro ka miliyari ibihumbi $6 ubwo ibintu byari bimeze nabi, indi mibare ikavuga ko kuva ku itariki ya 17 Mutarama, aya masoko amaze gutakaza agaciro k’arenga miliyari ibihumbi $10.
Mu gihe kigera ku minsi ine, icyizere cy’abashoramari cyakomeje gutakara, bituma benshi basaba Trump kongera kureba neza iby’iki cyemezo, cyane ko cyatunguranye, aho ibigo byinshi bitari byiteze ko izi ngamba zikakaye gutya zibaho mu buryo butunguranye, nta mwanya wo kwitegura utanzwe.
Nyamara Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika White House, byatangaje ko icyemezo cyo gushyiraho imisoro ihanitse ku bicuruzwa byinjira muri Amerika hanyuma bakaba babihagaritse igihe runaka mbere yo gutangira ibiganiro n’ibihugu ku giti cyabyo, byari biri muri gahunda kuva na mbere.
Ku wa gatatu, mbere y’uko iki cyemezo gitangazwa, Trump yagerageje guhumuriza abashoramari, ashyira ku rubuga rwe rwa Truth Social ati: “Muhumure! Ibintu byose bizagenda neza. Amerika izaba nini kandi nziza kuruta mbere hose!”
Umusoro mushya uvuze iki ku Rwanda?
Mu busanzwe, ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya muri Amerika ntabwo byajyaga byishyura umusoro uretse imyenda yashyiriweho umusoro wa 37% muri 2018 kubera ko u Rwanda rwari rwafashe icyemezo cyo kuzamura umusoro ku myenda n’inkweto bya sekeni cyangwa caguwa.
Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi mu Rwanda, Prudence Sebahizi, yabwiye RBA ko iri 10% rishya ari ryiza ku ruhande rumwe kuko ngo bizatuma igiciro cy’imyenda ituruka mu Rwanda kizagabanuka ku isoko rya Amerika bitewe n’uko umusoro uzaba wagabanutse ukava kuri 37% ukagera ku 10%.
Ku bijyanye no kuba ibindi bicuruzwa bizajya bisora 10% kandi byari bisanzwe bidasora ku isoko rya Amerika, Sebahizi avuga ko igiciro kiziyongera ku isoko rya Amerika, ariko ko iryo soko ritazavaho kuko n’ibindi bicuruzwa bimeze nkabyo nabyo bizaba byishyuye umusoro w’10%.
Icyakora Minisitiri Sebahizi avuga ko iyi politiki y’imisoro mishya ya Trump izagira ingaruka ziziguye. Ati “Ibijyanye n’ingaruka ubirebye, ntabwo u Rwanda ruri mu bihugu bizagirwaho ingaruka zitaziguye.”
Gusa hari icyo umuntu yakwibaza, niba ibihugu twacuruzanyaga nabyo bigizweho ingaruka na politiki ya Amerika, bishobora kugira ubushobozi buke, ubukungu bwabyo bushobora kumanuka bikagira ubushobozi buke bwo kugura ibituruka mu mahanga.
Yongeraho ko u Rwanda ariko rushobora no kugira amahirwe yo kwakira abashoramari benshi bashobora guturuka mu bihugu byashyiriweho umusoro uremereye. Ati “Abashoramari bari bari mu bihugu byashyirweho tariffs nini bazimukira mu byashyiriweho tariffs ntoya.”
