Kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Mata 2025 nibwo Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma i Rulindo aho avuka.
Misa yo kumuherekeza no kumusezeraho yabereye muri Paruwasi ya Rulindo iri mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, iyoborwa na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda ari kumwe n’abasaserdoti banyuranye.

Ni Misa yitabiriwe kandi n’ingeri zinyuranye z’abarimo barimo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Scovia Mutesi, Umunyemari Gerard Sina, abakinnyi bo mu ikipe yashinze ‘Tsinda batsinde’, abagize umuryango we, abo bakoranye, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi.

Kardinali Kambanda yavuze ko Mukuralinda yaranzwe no kwizera n’ukwemera kandi byamufashije mu kuzuza inshingano yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Ati “Nyakwigendera Alain Mukuralinda, yari umuntu ufite ukwemera n’ukwizera. Ni byo byamuhaye imbaraga zo gukora inshingano yakoze. Yari umuntu ukunda abantu kubera urukundo akunda Imana.”
Mukuralinda by’umwihariko mu ndirimbo yakoze, harimo n’iyitwa ‘Gloria’ ikunda gufasha cyane Abakirisitu mu bihe byo kwizihiza Noheli.
Kardinali Kambanda yakomeje avuga ko abana baba bafite impano zinyuranye ariko hakaba abatagira amahirwe y’uko zizamurwa, ariko umurage ukomeye Mukuralinda asize ari uko yazamuye impano z’abato kandi zikagirira akamaro Igihugu.
Ati “Yitangiraga abato n’abanyantege nke kugira ngo abazamure. Adusigiye umurage ukomeye w’uburezi. Yagize uruhare mu kuzamura impano z’abana bakiri bato.”
Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, Mu buhamya bugaruka ku byaranze ubuzima bwa Mukuralinda, hagaragajwe uko yakundaga abantu ndetse n’Igihugu muri rusange.
Sina Gérard, uri mu bagize umuryango wa Mukuralinda, yavuze ko agiye ‘Umuryango ukimukeneye, igihugu kikimukeneye n’Isi yose ikimukeneye’. Yavuze ko mu mirimo yakoze yose yaranzwe n’ubutwari no gukunda Igihugu.
Mukuralinda akomoka mu Karere ka Rulindo ariko yavukiye i Butare, tariki 12 Gicurasi 1970, kubera ko ababyeyi be bakoraga mu Kigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara.
Yize amashuri abanza muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri St Aloys Rwamagana, mu gihe Kaminuza yayize mu Bubiligi mu bijyanye n’Amategeko.
Tariki 6 Nzeri 2006, ni bwo Mukuralinda yasezeranye n’umugore we, babyaranye abana babiri.
Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana ku wa 4 Mata 2025, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, afite imyaka 55 y’amavuko.
Uyu mugabo wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yari azwiho gusabana na bose, kuko usibye ibikorwa by’ubutabera na politiki, yari azwi kandi mu bijyanye n’imyidagaduro, aho yabaye umuhanzi w’ikirangirire akoresha izina rya “Alain Muku” akanagira sosiyete ifasha abahanzi izwi nka Boss Papa.
Yakundaga kandi umupira w’amaguru cyane ko yari afite n’ikipe y’abato.
Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe.
Indi nkuru wasoma: Mukuralinda yari muntu ki?




Amafoto: RBA
