Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye Abadepite bashya bagize Inteko Ishinga Amatego gukurikirana ikibazo cy’insengero zifunzwe ndetse aboneraho no gusaba n’Abanyarwanda bose kwirinda kugendera mu kigare.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yakiraga yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe , Dr Edouard Ngirente , hamwe n’Abadepite 80 bashya binjiye muri manda ya gatanu y’Inteko Inshinga Amategeko .
Perezida Paul Kagame ahamya neza ko zimwe mu nsengero zafunzwe kubera ko zidakora neza inshingano zazo ahubwo zigakora ibitemewe n’amategeko birimo kwambura abantu ubutunzi bwabo.
Yagize ati “Hari abantu bateka umutwe bakanyura mu madini ndetse no mu makanisa bakambura abantu amafaranga yabo bitwaje icyo bari cyo.”
Mu gushyira umuti kuri iki kibazo, Perezida Paul Kagame yavuze ko niba batabashije kugabanya uburiganya abantu bari gukora hazashyirwaho umusoro.
Ati “Biraza gutuma dushyiraho umusoro , umuntu ajye asorera icyo yinjije, naho gukora umushinga uwunyujije mu nsengero ngo ntawe uzakwishyuza, ntibishoboka! Ayo wiba abaturage tuzayagabana ajye muri Leta, ajye gufasha abo tuzasanga baragiriwe nabi, gusa akajagari gacike.”
Perezida Kagame yasabye Abadepite gushyiraho uburyo bwo kuyobora abantu mu buryo bwumvikana kandi nta muntu uhutajwe.
Ati “Niyo mpamvu ngewe nsaba Abadepite gushyira uburyo bwo kuyobora abantu mu buryo bwumvikana Kandi nta muntu uhutajwe, Abanyarwanda bari kubeshywa bakibwa na duke bari bafite.”
Kugeza ubu hamaze kugenzurwa insengero zirengaho gato ibihumbi 13, maze haka hamaze gungufwa izirenga 5600 zingana na 59.3%.
Uretse insengero zafungiwe kutuzuza ibisabwa, hari kandi n’amadini yahagaritswe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) harimo Itorero Umuriro wa Pentecote.
