Mu mujyi wa Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, amakipe y’abaganga arimo gukora cyane kugira ngo amenye abarwayi b’Ubushita bw’inkende (monkeypox) buhari uko buhagaze, kuko umubare w’abarwayi muri uyu mujyi ukomeza kwiyongera buri munsi.
Ejo ku wa Gatatu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cy’Ubushita bw’inkende (mpox) kiri muri Kongo no mu bindi bice by’Afurika kikaba ari n’icyorezo cyugarije isi muri rusange, kuko hari abarwayi bemejwe, barimo abana n’abakuru bava mu bihugu birenga icumi, kandi ubwoko bushya bw’iyi virusi bukaba bukomeje gukwirakwira.
Mu cyumweru gishize, Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya indwara (Africa CDC) cyatangaje ko icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende (mpox) ari ikibazo gikomeye k’ubuzima rusange bw’abatuye isi kuko kimaze guteza impfu ku bantu basaga 500, iki kigo kandi kikaba gikomeza gisaba ubufasha mpuzamahanga kugira ngo iki cyorezo gikumirwe.
Dr. Rachel Maguru, umuganga rusange mu bitaro by’akarere bya Goma akaba n’umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guhangana n’ibyorezo byinshi, yavuze ko kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize kugeza ubu hari abarwayi 9 bemejwe ko barwaye iyo ndwara.
Ati: “Guhera ku wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024 kugeza uyu munsi, dufite abarwayi icyenda b’ubushita bw’inkende (monkeypox) bemejwe. Abantu baza bafite utubyimba dushobora gutera impungenge, tubanza kubashyira mu kato, hanyuma tukabafatira ibipimo,” nk’uko Dr Maguru akomeza abitangaza ngo abaganga batewe impungenge n’uko abagaragaza ibimenyetso bashobora kwanga kuza kwa muganga kubera ko abanduye bashyirwa mu kato, Ibi bikaba bishobora gutuma habaho ikwirakwizwa rikabije ry’icyorezo kubera ko bazasigara mu baturage
Muri uyu mwaka nibwo abashakashatsi batangaje ko hagaragaye ubwoko bushya bw’iyi ndwara buteye impungenege cyane kurusha ubundi bwose bwabayeho , aho bushobora kwica kugeza ku 10% by’abayirwaye, mu mujyi wa Goma uzwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kongo, abahatuye bafite ubwoba ko ubu burwayi bwakwiyongera byihuse. Iyi ndwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) ikunze gukwirakwira mu gihe habayeho ugukoranaho n’uwayanduye ndetse no gukorana nawe imibonano mpuzabitsina.
Ibi bimenyetso bikaba bitandukanye n’ibyorezo by’iyabanje (mpox) byabaye mbere, aho utubyimba twinshi twabonekaga ku gituza, ku biganza no ku birenge, ubu bwoko bushya bwo butanga ibimenyetso byoroheje n’utubyimba ku gitsina. Ibi bigatuma bigorana kubimenya, bikaba bishoboka ko umuntu ashobora gukwirakwiza ubu burwayi adasobanukiwe ko yanduye.
