Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko bidakwiye ko hari abaturage bimurwa mu buryo butanyuze mu mucyo ku buryo hari n’abariganywa imitungo yabo.

Perezida Kagame yavuze muri ibi kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Mutarama 2025 ubwo yari mu Kiganiro n’abanyamakuru.

Perezida Kagame avuga ko iby’abaturage bimurwa mu buryo butari bwo bizwi gusa ko bidakwiye.

Avuga ko ikibazo cy’ingurane kiba kirimo ibintu byinshi kuko hari abaturage baba bashaka kugira ngo abe aribo bagena igiciro cy’ibyo bazishyurwa, abandi bakihutira kugura ahantu mu buryo butari bwo kuko bamenye amakuru y’uko hagiye gukorerwa igikorwaremezo kugira ngo bazishyurwe.

Yongeraho ko hari n’ababigwamo nta kosa na rimwe bafite. Ati “Hari n’ababa basanzwe bahatuye badafite n’icyaha; ntibahimutse, ntibahagiye mu buryo butari bwo nta n’ubwo bagiye mu buryo bwo kuba aribo bagena igiciro cy’uburyo bari bwishyurwe nabo bakabigwamo bitewe n’imikorere mibi y’inzego zitandukanye.”

Perezida Kagame avuga ko ibyo byose biri gushyirwa ku murongo. Ati “Ibyo birahari ariko icyo mvuga ni uko ibyo byose bigomba gushyirwa ku murongo, turi kugenda tubishyiramo imbaraga ngo ibyo bishyirwe ku murongo.”

Ku bemererwa ingurane bakishyurwa bitinze, Perezida Kagame avuga ko badakwiye gushyirwa mu gutegereza mu gihe nta kindi kibazo kirimo.

Ati “Abishyurwa badafite ikibazo, ntabwo wabashyira mu gutegereza mu gihe bibatera ikindi kibazo, abakoze ibintu bitari byo nabyo bigomba gushakirwa umuti, bigashyirwa ku murongo niba ari uhanwa agahanwa, niba ari uwishyurwa akishyurwa.”