Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane taraki ya 9 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yavuze ku kwishyura no kwishyurwa mu mafaranga y’amanyamahanga bihanwa n’amategeko, asaba abo bireba kubikurikirana.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari bibi, ati “Nibibi inshuro ebyeri, kuko uwo wishyurwa nko mu madorali cyangwa amayero, iyo agiye kwishyura imisoro ntiyishyura mu madorali, yishyura mu manyarwanda.”
Yakomeje agira ati “Uwo muntu ushyiraho kwishyurwa mu madorali, nawe aba akwiye kwishyura imisoro mu madorari.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko hari umurongo uhari washyizweho mu gukemura iki kibazo kandi ko ukwiye gukurikizwa.
Ati “Ndibwira ko hari uburyo mubitekereza, bwo kubishyira ku murongo, navuga gusa ko bikwiye kwihuta, bigacika burundu.”
Mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali hagiye humvikana ikibazo cya ba nyiri nzu basaba abazikodesha kubishyura mu mafaranga y’amahanga arimo n’amadolari.
Iki kibazo cyagiye cyumvikana cyane mu nyubako nini z’ubucuruzi zo mu Mujyi wa Kigali, aho abazikodesha bavuga ko gucuruza mu mafaranga y’u Rwanda bakishyura ubukode mu madolari bibateza ibihombo.
Iki kibazo hamwe na hamwe kirenga inzu z’ubucuruzi kikagera no ku nzu zo guturamo.
Ni ikibazo kandi Guvereneri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabajijweho n’abadepeti ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya 2023/2024, hari mu Ugushyingo 2024.
Icyo gihe Rwangombwa yagize Ati “Abantu bishyura ubukode mu madorali ni byo barahari, twakoze ubugenzuzi, twabahaye integuza cyane cyane muri izi nzu z’ubucuruzi, twabasabye gusesa amasezerano yaba ari mu madovize, ubwo hari n’ingamba zizafatwa kugira ngo bihagarare ku nzu nini.”
Gusa icyo gihe Rwangombwa yongeyeho ko bitoroshye kubona umuntu ukodesha inzu yo guturamo mu gace runaka wishyuza mu mafaranga y’amanyamahanga ariko bitabuza kubimenyekanisha kugira ngo ubonye abantu bakodesha mu madovize ahite atungira agatoki inzego bireba.
