Impinduka ntiziraba-Perezida Kagame

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko impinduka zikunze gukorwa muri guverinoma ziba zigamije kuganisha igihugu ku muvuduko wifuzwa.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi tariki ya 9 Mutarama 2025, ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa Radio/TV10 ku mpamvu ituma hari abayobozi bakurwa mu mirimo bataramara kabiri cyane ko kuva muri Kanama 2024 abayobozi 5 bamaze gukurwa muri Guverinoma yatangiranye na Perezida Kagame Manda nshya y’imyaka itanu.  

Perezida kagame yasobanuye ko icyemezo cyo gukora impinduka gikorwa habanje kurebwa impamvu zitandukanye.

Ati: “Iyo nabonye hari igikwiye guhinduka ntawe mpa umwanya.”

Kubwe asanga gukorera igihugu, ikintu cya mbere ashyira imbere ari abaturage, akamenye niba babona byose bakwiye mu boshobozi bw’igihugu, bityo ko iyo bitagenze bityo, ababifite mu nshingano baba badashoboye.

Yagize ati “Niyo narara ngushyizeho kuko ntakintu narinzi cyangiza, nkakibona umunsi ukurikiyeho, nakuvanaho.”

Perezida yakomeje avuga ko aba atabona umuyobozi imbere ahubwo aba abona igihugu n’inyungu zacyo mbere na mbere. Ati: “Ibyo kujya kuvuga ngo atababara, atarakara, njye ntacyo bimbwiye niba nacyemuye ikibazo cy’abaturage.”

Perezida Kagame kandi yasobanuye ko gushyira abayobozi mu nshingano bidakorwa nawe gusa, ahubwo ko bifite inzego binyuramo, bityo ko hari ubwo habaho no kwibeshya hakaba hari abashyirwa mu nshingano batazishoboye.

Yagize ati “Kurambagiza nabi birashoboka kuko hari ukwihisha ntubimenye, ukuzabibonera ku kazi.”

Perezida yavuze ko ahanini ibyo biterwa nuko muri izo nzego naho haba harimo abarangaye bityo bakaba bamwizeza ko umuntu ugiye guhabwa inshingano azishoboye, ariko yazigeraho bigahabana ntibyo yari yitezweho.

Ibi bigarutsweho mu gihe hakunda kugaragara abayobozi bakurwa mu nshingano baba barahawe cyangwa se bakazihindurirwa mu gihe gito.

Mu mpinduka ziheruka gukorwa muri guverenoma zakozwe mu Ukuboza 2024, aho Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Nyirishema Richard, we wahise agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi.

Icyo gihe kandi Rwego Ngarambe, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri ya siporo, naho Uwayezu Francois Regis agirwa umunyabanga uhoraho muri iyo minisiteri.

Mu bandi bahinduriwe ishingano icyo gihe, barimo Godfrey Kabera wagizwe umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta, nyamara yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Naho Francis Gatare we wari umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB yagizwe umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.

Kuva tariki ya 19 Kanama 2024, abaminisitiri bane n’umunyamabanga wa Leta umwe bamaze gukurwa mu mirimo bari bahawe nk’abagize guverinoma.

Muri abo harimo Jean Claude Musabyimana wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu, Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo, Dr. Ildephonse Musafiri wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana Gaspard Twagirayezu wari Minisitiri w’Uburezi na Richard Tusabe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta.

Icyakora muri aba, hari abahinduriwe inshingano.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.