Umwanya Elon Musk yaba ahagazeho mu bakire batunze amakipe aramutse aguze Liverpool

Errol Musk, se w’umugabo ukize kurusha abandi ku isi, aherutse kuvuga ko umuhungu we yifuza kugura ikipe ya Liverpool.

Icyakora, ba nyir’iyi ikipe ‘Fenway Sports Group (FSG)’ bahise bavuga ko itagurishwa, kandi ko nta cyifuzo na kimwe barakira kijyanye no kugurisha ikipe yabo.

Bibayeho ko Musk yegukana iyi kipe yo mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Bwongereza, nta gushidikanya ko iyi kipe itazabura amafaranga, kuko uyu muherwe washinze Tesla akaba n’umuyobozi wa X afite umutungo ubarirwa kuri miliyari 339 z’amapawumdi akoreshwa muri icyo gihugu.

Ariko se uwo mutungo wamushyira he mu bijyanye n’ubutunzi bw’abakire batunze amakipe mu Bwongereza?

ICK News yaguteguriye urutonde rw’amakipe 10 ya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza yaba atunzwe n’abaherwe, Musk aramutse ashoye amafaranga muri Liverpool.

10. John Henry wa Liverpool, atunze miliyari 4.2 z’amapawundi
Ku mwanya wa 10 haba hari John W. Henry, nyiri Liverpool muri iki gihe kandi ni we uyobora Fenway Sports Group, itsinda rigenzura ikipe ya Liverpool ndetse n’ikipe ya Boston Red Sox yo muri Amerika.

Henry yakuriye mu muryango w’abahinzi ba soya, kandi yakoresheje ubwo bumenyi kugira ngo yinjire mu bucuruzi, biza kumugira umuherwe w’akataraboneka.

9. Todd Boehly wa Chelsea, atunze miliyari 5 z’amapawundi
Ku mwanya wa cyenda hari Boehly waguze Chelsea ku mapawundi miliyali 4.25 muri Gicurasi 2022.

Uyu muturage wa Amerika yagize uruhare mu gutanga miliyari 1 y’amapawundi mu kugurira Chelsea abakinnyi mu mpeshyi y’umwaka ushize.

8. Joe Lewis wa Tottenham, atunze Miliyari 5 z’amapawundi
Joe Lewis utunze ikipe ya Totenham yinjiye mu bucuruzi ubwo yatangiraga gufasha mu kigo cy’ubucuruzi bw’amafunguro cya se mu Mujyi wa Londres mbere yo kukigurisha agatangira ubucuruzi bw’amafaranga.

Ubu afite agaciro ka miliyari 5 z’amapawundi, kandi ashora imari mu masosiyete menshi, harimo ENIC Group, afatanyije na Daniel Levy ufite agaciro ka miliyoni 500 z’amapawundi, ENIC Group ikaba ifite ubwigenge bwose kuri Tottenham.

7. Josh Harris wa Crystal Palace, atunze milliyari 5.7 z’amapawundi
Harris afite gusa 18% bya Crystal Palace, ariko uyu muturage wa Amerika uyobora Apollo Global Management ni umuntu ukomeye mu bucuruzi.

Afite amakipe muri NBA, NHL, na NFL, ndetse akba anashora mu mikino y’imodoka

6. Nassef Sawiris wa Aston Villa atunze miliyari 5.8 z’amapawundi
Nassef Sawiris yashoye imari muri Aston Villa muri 2018. Ni we mwana muto mu bana batatu ba Onsi Sawiris, umuherwe w’umunya-Misiri, akaba ari na we washinze sosiyete ya Orascom, ikora ibikorwa by’ubwubatsi n’ubuhanga mu ikoranabuhanga.

5. Shahid Khan wa Fulham atunze miliyari 9.7 z’amapawundi
Nk’uko bimeze kuri Kroenke, Shahid Khan nawe yashoye no mu siporo yo muri Amerika kuko ni umuyobozi w’ikipe yo muri NFL yitwa Jacksonville Jaguars.

4. Stan Kroenke wa Arsenal na miliyoni 12 z’amapawundi
Umuyobozi wa Arsenal, Stan Kroenke, ari ku mwanya wa kane, afite agaciro ka miliyari 12.

Uyu muyobozi w’abarashi yakuye amafaranga mu bikorwa byo kubaka, cyane cyane amazu y’ubucuruzi n’amazu yo guturamo.

3. Sheikh Mansour wa Man City atunze miliyari 17 z’amapawundi
Sheikh Mansour yaguze ikipe ya Manchester City mu Kwakira 2008, ayihindura ikipe itwara ibikombe.

Mansour avuka mu muryango w’abami w’u Buyobozi bw’Amirika y’Amajyepfo (United Arab Emirates), akaba na visi perezida ndetse na minisitiri wungirije w’iki gihugu cy’uburasirazuba.

2. Sir Jim Ratcliffe wa Man United atunze miliyari 29.7 z’amapawundi
Sir Jim yatsindiye 25% bya Manchester United muri kamere y’umwaka ushize.

Uyu mukire wa mbere mu Bwongereza yabonye amafaranga menshi binyuze mu kigo cye cya Ineos gikora ibijyanye n’ubutabire.

Iki kigo kandi gifite andi makipe arimo Nice yo mu Bufaransa, Lausanne yo muri Suwisi, ndetse n’ikipe ya ya Mercedes ikina Formula 1.

2.Elon Musk mu gihe yaba aguze Liverpool yaba ari ku mwanaya wa 2 na miliyari 339 z’amapawundi.
Uyu mushoramari, agaciro k’amafaranga ye karahindagurika cyane bitewe n’agaciro k’ibigo bye, bya Tesla na SpaceX, ariko ubu ni we muntu wa mbere ukize ku isi.

Anafite X yahoze ari Twitter kandi vuba aha yagiye mu bikorwa bya politiki nyuma yo kugirana umubano mwiza na Donald Trump.

1.Saudi Arabia PIF ya Newcastle, itunze miliyari 538 z’amapawundi
Ku isonga ikigega cya Arabiya Sawudite, Public Investment Fund (PIF). Akaba aricyo gitunze ikipe ya Newcastle united.

PIF ishora ku bw’inyungu za leta y’igihugu, bityo ikagira umutungo munini w’amafaranga, aho imibare y’ubu igaragaza ko ifite agaciro ka miliyari 538 z’amapawundi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads