Patel Karan ukomoka mu gihugu cya Kenya ukinana na Khan Tauseef,yegukanye Irushanwa ryo gusinganwa ku modoka rizwi nka Mountain Gorilla (2024) akoresheje isaha imwe, iminota 25 n’amasegonda 43 ku ntera y’ibilometero 97.8.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Richard Nyirishema, Mutabazi Richard wagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi mihanda ndetse na Gakwaya Christian ukuriye ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka.

Isiganwa ryitabgirqnye n’abakinnyi 21, ryatangiye kuwa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 risozwa kuri iki cyumweru tariki 20 risozwa n’abakinnyi 16.
Kuwa Gatanu, abasiganwa bazengurutse ihuriro ry’imihanda iruhande rwa Convention Centre, n’ubundi Patel mwiza muri Afurika akora amanota menshi cyane , abarimo Kalimpinya , Anitha ndetse na Sandrine Isheja b’abanyarwanda bagorwa n’intangiriro z’irushwanwa.

Umunsi wa Kabiri, ubwo wakinwaga hakoreshwejwe imihanda yo mu karere ka Bugesera yabugenewe mu mirenge ya Ruhuha, Mayange ndetse na Kamabuye, bamwe my bakinnyi batangira kuva mu irushanwa abandi bagira bakomwa mu nkokora n’ibibazo by’imodoka ndetse n’abakanishi bazo.
Kuri uyu wa nyuma Kalimpinya Queen nk’Umunyarwanda wari witezweho byinshi , ntibya mworoheye kuko yasizwe cyane n’abanya-kenya ndetse n’abakomoka mu gihugu cya Uganda.
Patel Karan usanzwe ufite amanota menshi muri Afurika yegukanye umwanya wa mbere ndetse bituma yongera amanota 35 agira 140. Yakurikiwe na Michael Mukula ukomoka mu gihugu cya Uganda wakoresheje Isaha imwe n’iminota 10.
Christian afatanyije na Tuyishime Régis nibo banyarwanda baje hafi, bari ku mwanya wa gatanu bakurikirwa na Queen Kalimpinya waje ku mwanya wa 10 mu ba pilote ba mbere.
Zimwe mu modoka zakoreshejwe muri uyu mwaka ziganjemo Subaru Impreza N12 na Skoda Fabia R5
