Imwe mu myiteguro iranga umuntu ufite umushyitsi ukomeye irimo gushyira ibintu byinshi ku murongo, gukubura no guharura ku marembo mbese ku buryo uhanyuze wese abona ko biteguye umushyitsi udasanzwe.
Mu rwego rwo kumva agaciro n’icyubahiro Abanyarwanda baha umushyitsi, Umunyarwanda yagize ati “Umushyitsi akurisha imbuto”, bivuze ko uba ugomba gukora iyo bwabaga kugira ngo umushyitsi atahe atakunyujijemo ijisho.
Umuco wo kwitegura abashyitsi ntugarukira mu muryango gusa kuko n’inzego z’ubuyobozi ziwumva neza kandi zikawuzirikana mu gihe biteguye abashyitsi bikaba akarusho iyo ari umushyitsi mukuru.
Ibi byahamywa n’abo mu duce tunyuranye tw’igihugu, aho bajya babona imyiteguro idasanzwe iyo abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu bari bugenderere uduce bayoboye bikaba akarusho iyo ari Umukuru w’Igihugu.
Urugero rwa hafi ni mu minsi ishize aho abaturage bo mu bice binyuranye by’Intara y’Amajyefo bazindutse babona buri kintu cyose kiri gushyirwa ku murongo, ibinogo birimo gusibwa huti huti mu mihanda inyuranye n’ibindi bikorwa byagaragazaga ko aho hantu hari umushyitsi udasanzwe witeguwe.
Urundi rugero ni mu Mujyi wa Kigali aho abaturage bari bamaze igihe basaba ubuyobozi kubakorera umuhanda Karuruma-Bweramvura ariko ntihagira igikorwa. Nyuma y’igihe, aka gace kategujwemo uruzinduko rw’umukuru w’igihugu mu Murenge wa Jabana. Icyo gihe umuhanda w’ibirometero bikabakaba umunani (7.8km) washyizwemo itaka (laterite) mu masaha make.
Ingero nk’izi nizo zatumye umunyamakuru wa ICK News yibaza impamvu imwe mu mirimo irindira ko Umukuru w’Igihugu ahanyura. Ese ubushobozi bukora iyo mirimo buba buvuye he ako kanya?
Mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo, ICK News yaganiriye na Bwana Twagirumukiza Celestin wigeze kuyobora Akarere ka Ruhango agaragaza ko urugendo cyangwa uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu ari ikintu kidasanzwe ku buryo inzego zose zikorana kugira ngo ibitari ku murongo bitunganywe mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiye.
Ati “Mu kwitegura Umukuru w’Igihugu ntiharebwa gusa ibikorwaremezo ahubwo buri rwego bijyanye n’inshingano rufite, rwongera kwisuzuma rukareba niba nta kitaragenze neza.”
Bwana Twagirumukiza akomeza agira ati “Kubijyanye n’imihanda, biri mu nshingano za Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ku bufatanye n’Akarere bagomba kumenya ko aho Perezida azanyura nta kinogo , icyobo azahura nacyo cyangwa ngo abure aho anyura. Ubwo urumva ko iyo amafaranga abaye make, izo nzego zose zirakorana zigashaka aho aturuka.”

Icyakora, Bwana Twagirumukiza nawe yemera ko atariko byakagombye kuko ibikorwa bikozwe muri ubwo buryo bwa huti huti bitaramba. Ati “Iki kibazo kimaze igihe kuko na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiye abigarukaho mu bihe bitandukanye.”
Kuki kwita ku mihanda n’ibindi bikorwaremezo birindira Umukuru w’Igihugu?
Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bavuga ko ibi biterwa no kuba Umukuru w’Igihugu akunze kubaza abantu batujuje inshingano icyabibateye rimwe na rimwe bamwe bagahura n’ingaruka zo kutuzuza inshingano zabo.
Bati “Abayobozi bacu bazi ko Umukuru w’Igihugu akurikirana kandi akabaza umuntu utujuje inshingano icyabimuteye, ari yo mpamvu abaturage bashobora gusaba abayobozi gutunganya bimwe mu bikorwaremezo ariko bakabigendamo biguru ntege, ku buryo birindira ko Umukuru w’Igihugu ahagenderera bakabona gushyashyana, bagakora ibintu byinshi mu masaha make kandi ukabona ko harimo imbaraga nyinshi.”
Ubusesenguzi
Bamwe mu basesenguzi baganiriye na ICK News bagaragaje igishobora gutuma hari ibikorwa huti huti kubwo kwitegura Umukuru w’Igihugu ndetse n’ingaruka bishobora guteza.
Bwana Karegeya Jean Baptiste Omar, ukora kuri Radio&TV 10 akaba anafite umuyoboro wa You Tube ‘Karegeya Omar Panel’ agaragaza ko kubaka ibikorwaremezo bimwe na bimwe bitagakwiye gutegereza uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cyane ko amafaranga abikora aba asanzwe ahari.
Karegeya avuga ko gukoresha amafaranga huti huti bishobora gutuma hari ibindi bikorwa bidakorwa mu buryo bukwiye.
Ati “Urugero, bashobora kumva ko Umukuru w’Igihugu azabasura maze amafaranga yari ayo gufasha abatishoboye cyangwa wenda nk’ibikorwa bya VUP bakayakoresha mu gusana ibinogo biri mu muhanda. Ibyo rero usanga hari abaturage benshi babigenderamo ntibabone ibyari bibagenewe uko byakabaye.”

Abajijwe zimwe mu ngero z’ibikorwa byakozwe mu buryo bwihuse kubera uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu, Karegeya aseka yagize ati “Ejo bundi mu gihe cyo kwiyamamaza, i Bumbogo hubatswe umuhanda, gusa ubu ntiwawubona kuko ibyo ntibiramba rwose, ntabwo umuhanda wubakwa mu ijoro rimwe.”
Gusa ku rundi ruhande, Hakuzwumuremyi Joseph uyobora Ikinyamakuru Umuryango asanga kubaka ibikorwaremezo mu buryo bwihuse mu rwego rwo kwitegura Umukuru w’Igihugu ntacyo bitwaye kuko akwiye kugaragarizwa icyubahiro.
Ati “Perezida rero aba ari Umukuru w’Igihugu, aba ahagarariye Leta yose, icyubahiro ahabwa biba bifite ingaruka z’uko n’abandi bari bumubone, mbona rero kuba yaza gusura akarere, umuhanda ujyayo ugatunganywa neza ari uguha agaciro cya cyubahiro bamugomba, ndetse no kubungabunga cya cyizere cy’ubuyobozi mu baturage.”
Abaturage bakwiye korohereza ubuyobozi
Bwana Hakuzwumuremyi asanga abaturage bakwiriye guhindura imyumvire bakareka kumva ko imitwaro yose igomba kujya mu mitwe y’ubuyobozi.
Ati “Mpamya ko hari abaturage bakwiye guhindura imyumvire kuko hari byinshi twakwikorera. Ubundi uturere dukwiye gusura Kigali tukiga uko yabikoze, kuko hari imihanda myinshi yubatswe n’abaturage babigizemo uruhare aho abaturage batanga 30% Umujyi ugatanga 70%.”
Yakomeje agira ati “Hari imidugudu dutuyemo isa nabi nta mpamvu yabyo, hari imihanda tuba twakwikorera ariko ugasanga ntitwayikoze kubera ko nta buryo bwo kwisuganya.”
Bwana Hakuzwumuremyi asanga kuba hari agace Umukuru w’Igihugu yasura hakagira ibikorwaremezo byubakwa huti huti bidakwiye kuba umwanya mwiza wo gusubiranamo hagati y’abaturage n’ubuyobozi ngo byagakwiye kuba bikorwa mbere hose ahubwo ngo byakabaye umwanya wo kwicara bakarebera hamwe uko umuturage nawe yatanga umusanzu we mu iterambere ry’igihugu binyuze no mu kwigira ku bindi bice.
Ati “Ni byiza ko harebwa uburyo hakoreshwa imbaraga za buri muntu wese kuko ibyo bikorwaremezo ari ibyabo, bakabikora badategereje ubuyobozi buri gihe.”

Nk’uko Perezida w’igihugu akunze kubigarukaho, si byiza ko ibikorwa birindira Umukuru w’Igihugu. Ni ngombwa ko inzego z’ubuyobozi n’abaturage barushaho gufatanya mu kubungabunga iterambere rirambye, ibikorwaremezo bimwe na bimwe bikubakwa atari uko Umukuru w’Igihugu azahanyura gusa ahubwo bigakorwa neza, byitondewe kandi mu gihe gikwiye. Ibi bizajya byoroshya n’imyiteguro mu gihe igice runaka cyiteguye uruzinduko rw’umushyitsi ukomeye.
Ubaye ufite igitekerezo cy’inkuru wumva twakoraho mu buryo bwimbitse cyangwa inyunganizi ushaka kuduha, twandikire kuri ickjournalism@gmail.com
