Bamwe  mu bahinzi  bo mu mirenge  y’akarere ka Gatsibo,  by’umwihariko Kiramuruzi,  Kabarore,  Gitoki na Ngarama,  bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’udusimba tuzwi nka mikondo y’inyana   aho ushyira imbuto mu butaka tukayirya cyangwa igihingwa cyamara kumera    tugakegeta   imizi yacyo.

Imikondo y’inyana ni udukoko turi mu bwoko bw’iminyorogoto tuba mu butaka, twonona ibihingwa bitaramera, mu bindi bice by’igihugu batwita ibihuhabana, abandi bakatwita inka y’umukondo, bukaba buzwiho kurya imbuto z’ibihingwa zikiri mu butaka zitaramera, ntizibe zikibashije kumera.

Abaganiriye na ICKNews, bavuga ko bamaze igihe kitari gito bahinga ariko ntibeze uko bikwiye. Isingizwe Boniface   utuye mu Kagari ka Rubira mu Murenge wa Gitoki.

Yagize ati: “Iyo uhinze igihingwa icyo ari cyo cyose, imikondo y’inyana izamo hasi, ikajya icamo kabiri, ku buryo igihingwa cyitabasha kumera.”

Naho uwitwa, Ntakobagira Vedaste, utuye mu Murenge wa Kabarore, nawe avuga ko ikibazo cy’imikondo y’inyana gituma imyaka itamera ibintu avuga ko bibateza igihombo gikomeye cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko bari gushaka igisubizo kirambye cyo guhangana n’iyi ndwara, ariko mu gihe kitaraboneka bajya bakoresha ifumbire ya boze cyane.

Yagize ati: “Umukondo w’inyana ni indwara itari hose mu karere, iri mu bice bimwe na bimwe, inama tugira abahinzi ni uko bakoresha ifumbire iboze ntibakoreshe amase. Iyo ukoresheje ifumbire itarabora cyangwa amase ahita azamura wa mukondo w’inyana.”

Visi Meya Sekanyange, akomeza avuga ko, k’ubufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, bari mu bushakashatsi bugamije gukumira iyi ndwara y’umukondo w’inyana mu buryo burambye, kugira ngo harebwe niba haboneka umuti wakwica uyu mukondo w’inyana, kandi ukaba utagira ingaruka ku bihingwa.

Dr Uwamahoro Florence umuyobozi wungurije muri RAB ushinzwe ubuhinzi na we avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko mu gihe kitarambiranye  kizaba cyavutiwe umuti.

Yagize ati: “nibyo koko utu dukoko turahari,turimo turakora ubushakashatsi ngo turebe ko hari imiti twajya dusiga   imbuto mbere yo gutera turebe niba utu dukoko tutayirya,turikugerageza kubishyimbo,ibigori no ku birayi, twumva igihe ubu bushakashatsi buzaba bwasohotse buzatangarizwa abahinzi.

Uretse ibyo kandi Dr. Uwamahoro nawe agira inama  abahinzi yo  gukoresha ifumbire iboze neza, ndetse no gukoresha ifumbire ku kigero cyagenwe kugirango bigabanye ibyo utu dukoko dukurikira mu butaka.”

Ikibazo cya Mukondo w’inyana mu karere ka Gatsibo,  si ubwa mbere cyumvikanye mu itangazamakuru,  kuko no mu mwaka wa 2022 abaturage bo mu mirenge ya kabarore na Rwimbogo bari batangaje  ko utu dusimba twabakuye ku isuka.