Mu butumwa bwaturutse mu bitaro umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Fransisiko arwariyemo kuri iki cyumweru, yemeje ko afite intege nke kandi ari “mu gihe k’ikigeragezo,” ndetse ashimira abakomeje kumusengera.
Papa w’imyaka 88, wajyanywe mu bitaro ku wa 14 Gashyantare, yohereje ubutumwa bwihariye ku bakristu bwatangajwe na Vatikani, aho yavuze ko atashoboye kuyobora isengesho rya Angelus nk’uko bisanzwe.
Papa yanditse ati: “Ndi kubasangiza ubu butumwa mu gihe ndi mu gihe k’ikigeragezo, kandi nifatanyije n’abavandimwe benshi bafite uburwayi: bafite intege muri iki gihe, nka njye.”
Yongeyeho ati: “Imibiri yacu ifite intege nke ariko, nubwo bimeze bityo, nta kintu na kimwe gishobora kutubuza gukunda, gusenga, kwitanga no kwizera, ibimenyetso byerekana ibyiringiro.”
Kuri iki cyumweru, yari inshuro ya gatanu ubuzima bwa Papa bumubuza kuyobora isengesho rya Angelus, ubusanzwe ageza ku mbaga iba iteraniye ku mbuga ya Kiliziya ya Mutagatifu Petero nyuma ya misa.
Mu cyumweru gishize, Vatikani yatangaje ko Papa Fransisiko atarakirembye nka mbere ubwo yinjiraga mu bitaro.
Ku wa Gatandatu, Vatikani yavuze ko ubuzima bwa Fransisiko bwakomeje kuba bwiza kandi bugaragaza koroherwa, nk’uko byagenze mu cyumweru gishize, ariko Vatikani yakomeje ivuga ko agikeneye kwitabwaho mu bitaro.
Ubutumwa bwatanzwe bwagaragaje ko ibyavugwaga ko koroherwa kwa Papa bishobora kuba ikimenyetso cyo gusezerewa vuba mu bitaro bisa ntaho ataribyo.
Mu butumwa bwe bwo kuri iki cyumweru kandi bwanasabye amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara, Fransisiko yongeye gushimira abamwitaho ndetse n’abamusengera.
