59 bahitanywe n’inkongi y’umuriro mu kabyiniro ko muri Macedonia ya Ruguru

Kuri iki cyumweru, inkongi y’umuriro yibasiye akabyiniro kuzuye abantu mu mujyi wa Kocani muri Macedonia ya Ruguru, ihitana abantu 59 abandi barenga 150 barakomereka, nkuko ubuyobozi bw’iki gihugu bwabitangaje.

Abantu babarirwa mu magana barwaniraga gusohoka mu muryango umwe gusa w’aka kabyiniro mu gihe umuriro wakwirakwiraga mu gisenge, byatumye benshi bagwa muri iyo mpanuka iri mu zikomeye ibayeho muri iki gihugu mu myaka ya vuba.

Inkongi y’umuriro yibasiye akabyiniriro ubwo itsinda rya DNK ririmba injyana ya Hip hop rikunzwe muri iki gihugu ryacurangiraga abitabiriye.

Marija Taseva wari kumwe n’umuvandimwe we muri aka kabyiniro kitwa Pulse gaherereye mu birometero 100 uvuye mu murwa mukuru Skopje, yabwiye Reuters ko we n’umuvandimwe we wahasize ubuzima bari baje kureba iri tsinda rya muzika.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 yabwiye Reuters ati: “Abantu bose batangiye gusakuza no gutaka bati ‘sohoka, sohoka!’

Marija Taseva warokotse inkongi y’umuriro

Teseva yakomeje agira ati: “Sinzi uko byagenze ariko nisanze naguye hasi, sinashobora guhaguruka, kandi muri ako kanya abantu batangira kunkandagira, banyura hejuru”

Amaherezo yabashije gukiza ubuzima bwe, ariko mushiki we ntiyabashije kubaho.

“Mushiki wanjye yapfuye. Nge natabawe, ariko we ntiyatabawe.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Pance Toskovski, yatangarije abanyamakuru ko Police yataye muri yombi abantu bagera kuri 20 bakurikiranyweho kugira uruhare mu ishya ry’aka kabyiniro, barimo abayobozi muri leta n’umuyobozi w’aka kabyiniro kadafite uruhushya rwemewe.

Minisitiri w’intebe Hristijan Mickoski yavuze ko uruhushya rwatanzwe na minisiteri y’ubukungu mu buryo butemewe n’amategeko kandi anizeza ko ababigizemo uruhare bazahanwa n’ubutabera.

Mickoski yagize ati: “Turabakurikirana tutitaye ku bo ari bo, ikigo bakorera, mu rwego barimo, ishyaka barimo cyangwa n’icyo bakora.”

Minisitiri w’intebe kandi yahise atangaza iminsi irindwi y’icyunamo mu gihugu.