Abatsindiye ibihembo bya ABH 2024 biyemeje guhindura byinshi mu ishoramari ry’Afurika

Ku wa Gatandatu taliki ya 15 Werurwe 2025, i Kigali habereye umuhango wo gutanga ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo 10 bahize abandi mu irushanwa rya African Business Heroes 2024 ku nshuro yayo ya gatandatu.

Bamwe mu batsindiye ibi bihembo bavuga ko ari amahirwe bagize binyuze mu guhatana ndetse no kwihanganira ibigeragezo byinshi banyuzemo ariko bakaba baruhutse bageze ku ntsinzi kandi ikaba ari intangiriro yo gukora byinshi bizageza Afurika ahantu heza.

Alexander Odhiambo, Umunyakenya waje ku mwanya wa gatatu muri ba rwiyemezamirimo bahanze imirimo myiza, yavuze ko iyi ari inshuro ya kabiri yari ahatanye muri iri rushanwa, akaba yishimira ko kuri iyi nshuro abashije kuza muri batatu ba mbere. Akomeza ashishikariza n’abandi ba rwiyemezamirimo kudacika intege.

Yagize ati: “Iyi ni inshuro ya kabiri ngaruka muri iri rushanwa, nari naragerageje amahirwe biranga ariko nkomeza kugerageza no kwihangana ntekereza ko igihe kimwe byanga bikunda nzatsinda, aya ni amahirwe aza agushaka nawe bigusaba kuyasatira kandi amahirwe aza agushaka atitaye ku hantu uturuka yatuma inzozi zawe ziba impamo, ndibwira ko na bagenzi banjye bihangira imirimo bakwiye kugerageza”

Umunyasenegali Henri Ousmane Gueye watsindiye igihembo gisumba ibindi, avuga ko hari byinshi yishimira by’umwihariko ibigiye kubongerera imbaraga mubyo bakora no guha imbaraga ibigirira akamaro Abanyafurika.

Henri Ousmane Gueye wegukanye umwanya wa mbere ashyikirizwa igihembo

Ati: “Ni byinshi umuntu yakwishimira, ntabwo natekerezaga ko aya yaba ari amahirwe yangeraho nkatsindira iki gihembo cy’uyu mwaka, ariko ni n’undi mwanya wo kubabwira ko ntatsinze ngo ndekere aho kuko mpembwe ahubwo ni amahirwe kandi ni undi mwanya wo kubabwira ko ngize imbaraga nyinshi mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’abanyafurika no kugira uruhare mu guhindura Afurika ikagera aheza”

Dr. Diane Karusisi Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, wari umwe mu bakemurampaka batatu biyambajwe mu guhitamo imishinga iruta iyindi yavuze ko byari bikomeye gutoranya imishinga itatu mu icumi ndetse no gutondeka itatu ya mbere, cyane ko yose yari imishinga ikomeye kandi ifite ahazaza ha Afurika.

Ati: “Abantu bahatanye uyu munsi, ni abantu bahanze imirimo ya ngombwa kandi ikemura ibibazo byihariye muri afurika, byari bigoye rero kugirango umuntu ahitemo imishinga itatu. Twarebaga rero ibibazo bagiye gukemura niba ari ibibazo Abanyafurika benshi bafite, niba ari ibibazo umuntu ashobora gukemura mu buryo buzana amafaranga, tukanareba niba uwo muntu afite imbaraga zo gutwara umushinga we muri Afurika hose.”

Aba bashoramari 10 bakomoka mu bihugu 8 bitandukanye byo muri Afurika, kandi bakorera mu nzego zirindwi zitandukanye, zirimo ubuvuzi, ikoranabuhanga mu mafaranga, ubuhinzi, ubwikorezi, n’izindi.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), Dr. Jean Guy Afrika yashimiye abatsinze ariko anabibutsa ko aribwo urugendo rutangiye. kandi ahumuriza abo bitagenze neza ko uyu ariwo mwanya wo kugerageza

Dr. Jean Guy Afrika, Umuyobozi wa RDB

Ati: “Mu buryo runaka, bahagarariye kwihangana, udushya, no kuyobora ku cyerekezo kiganisgha ku iterambere rya Afurika. Ariko kandi, ndibutsa aba batsinze ko nubwo uyu munsi ari intambwe ikomeye, urugendo rugikomeje kandi ruzasaba imbaraga nyinshi.“

Yakomeje agira ati:Muzahura n’imbogamizi mu rugendo rwanyu rwo gukura no guteza imbere amasoko mukoreramo. Arikotwizera ko muzazitsinda nk’uko mwazitsinze kugeza uyu munsi.”

Dr. Afrika yahumurije abatatahanye ibihembo, ababwira ko uyu ariwo mwanya wo kongera kugerageza. Ati: “Kubo bitagenze nezantimucike intege! Intwari ntizitera umugongo intumbero zazo. Iyo bidakunze ubwa mbere, ugerageza ubwa kabiri, ubwa gatatu, kugeza igihe bikunze”

Abatsindiye ibihembo bose hamwe ni icumi batoranyijwe mu 20000 byari byarasabye guhatana.

Kuri iyi nshuro abatsindiye imyanya itatu ya mbere ni Henri Ousmane Gueye ukomoka muri Senegal wegukanye umwanya wa mbere  ndetse anahembwa $300,000, Dr. Salma Bougarrani ukomoka muri Maroc wabaye uwakabiri yegukana $250,000 na Alexander Odhiambo ukomoka mu gihugu cya Kenya wegukanye $150,000 ku mwanya wa gatatu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads