Nubwo Papa Fransisko akomeje kuvurirwa mu bitaro bya Gemelli i Roma, ntibimubuza gukomeza inshingano ze za gishumba cyane ko mu minsi itatu ishize nta bibazo bikomeye by’ubuzima yahuye nabyo.
Kuri uyu wa Gatandatu, Papa Fransisko yagejeje ubutumwa ku bagize umuryango Movement for Life, abashimira ku rugendo rw’imyaka 50 bamaze baharanira uburenganzira bw’ubuzima.
Ubu butumwa bwe bwasomwe na Kardinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, mu Misa yabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero kuri uyu wa 8 Werurwe 2025.
Mu butumwa bwe, umushumba wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 88 yashimye ibikorwa by’uyu muryango by’ubufasha buhagije baha abagore batwite bahura n’ibibazo bikomeye.
Yabasabye gukomeza ubutumwa bwabo, agaragaza ko hakenewe abantu b’ingeri zose bemera kwitangira ubuzima bw’ikiremwamuntu, cyane cyane ubwo bugaragaza intege nke kandi bwugarijwe. Ati, “Ubuzima ni Ubutagatifu, bwaremwe n’Imana ku bw’icyerekezo gikomeye kandi cyiza.”
Abaganga bakomeje gukurikiranira hafi ubuzima bwa Papa Fransisko, aho mu masaha y’amanywa afashwa guhumeka hakoreshejwe ibyuma bimwongerera umwuka binyuze mu mazuru ‘oxygenation’ mu gihe mu masaha y’ijoro ashyirwa ku cyuma kimufasha guhumeka hifashishijwe amazuru n’umunwa (non-invasive mechanical ventilation).
Vatikani yatangaje ko ijoro ryo ku wa Gatanu ryarangiye amahoro, ndetse ko Papa akomeje kuruhuka neza.
Abayobozi ba Vatikani batangaje ko Papa Fransisko atazongera kwigaragaza ku mugaragaro mu isengesho rye rya buri Cyumweru, ‘Angelus’ nk’uko bisanzwe.
Ngo ubutumwa bwe buzajya bushyirwa hanze mu nyandiko nk’uko bimaze iminsi bikorwa.
Kuri iki Cyumweru kandi, ubwo hazaba hahimbazwa Yubile y’Abakorerabushake, igitambo cya Misa cyagakwiye kuzaba kiyobowe na Papa Fransisko kizayoborwa na Kardinali Michael Czerny uzasoma inyigisho yateganyijwe na Papa Fransisiko.
Uyu musenyeri kandi niwe uri buyobore isengesho rya rozari mu mbuga ya Mutagatifu Petero kuri uyu wa Gatandatu saa tatu z’ijoro (9:00 p.m.), aho abakirisitu bamaze iminsi bahurira ngo basengere Umushumba wa Kiliziya.
Ku wa Kane, ijwi rya Papa ryumvikanye mu butumwa bwihariye bwatangajwe hifashishijwe indangururamajwi ziri mu Mbuga cya Mutagatifu Petero, aho yashimiye abamwifuriza gukira vuba.
Matteo Bruni, umuvugizi wa Vatikani, yasobanuye ko ari icyifuzo cya Papa Fransisko ko ubutumwa bwe bwumvwa, kugira ngo ashime buri wese uri kumusabira.
