Basketball: APR BBC yatsinze REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025 APR BBC yatsinze REG BBC bigoranye.

Uyu mukino wabereye mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ‘BK Arena’ wari ishiraniro kuko wahuje amakipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona ndetse yose akaba atari yagatakaza umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira.

Ibi bivuze ko gutsinda uyu mukino ari byo byari bugene ikipe iba iya mbere.

APR BBC yakinnye idafite abakinnyi bayo b’ingenzi nka Aliou Diarra , Ottobo Israel, Adonis Filler.

Ibi biri mu byatumye APR BBC itangira umukino irushwa na REG BBC kuko agace ka mbere karangiye REG ifite amanota 12-6.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagarutse yugarira cyane ibifashijwemo na Nshobozwabyosenumukiza binayifasha gutsinda agace ka kabiri ku manota 23-18 ya REG bityo igice cya mbere kirangira harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe (REG 30-29 APR).

Nyuma y’ikiruhuko, APR yakomeje gufashwa n’abarimo Antino, Shema Osborn gusa REG ikomeza kuyobora umukino kuko agace ka gatatu karangiye REG ifite amanota 42 kuri 37 ya APR.

Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yakoresheje imbaraga nyinshi cyane, by’umwihariko APR yakuyemo ikinyuranyo itangira kuyobora umukino.

Nshobozwanumukiza ni umwe mu bafashije APR kwegukana intsinzi

Ubwo haburaga amasegonda 21 ngo umukino urangire APR yari ifite amanota 54, REG ifite 49, abafana ba APR bari batangiye kwizera intsinzi gusa REG yakomeje kurinda gutakaza amanota, igabanya ikinyuranyo ndetse Jean Jacques Boissy atsinda amanota atatu habura amasegonda make ngo umukino urangire bituma umukino urangira amakipe anganya.

Ibi byatumye hongerwaho iminota itanu y’inyongera, REG ikomeza kwataka ishaka uko yatsinda umukino gusa Nshobozwanumukiza afasha APR BBC kwegukana intsinzi ifite amanota 64-61.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR BBC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona kuko imaze gutsinda imikino yose 7, ikaba ifite amanota 14.

REG BBC ni iya kabiri n’amanota 12 kuko yatakaje umukino yakinnyemo na APR BBC.