Papa Fransisiko arava mu bitaro kuri iki Cyumweru

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru Papa Fransisiko asohoka mu bitaro nyuma y’ukwezi kurenga arwariye mu Bitaro bya Gemelli.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’itsinda ry’abaganga bashinzwe kumwitaho Dr. Sergio Alfieri.

Dr. Alfieri yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu ati “Nyirubutungane azasohoka ejo. Ari mu bihe byiza by’ubuzima, aho azakomeza gufata imiti igizwe n’uruherekeza rwayo ndetse n’igihe cyo kuruhuka kingana byibura n’amezi abiri,”

Yongeyeho ati “Uyu munsi turishimye kuko ejo azaba ari mu rugo.”

Papa Fransisiko yari amaze igihe mu bitaro kuva ku wa 14 Gashyantare. Biteganyijwe kandi ko ejo azagaragara mu idirishya ryo ku Bitaro bya Gemelli aho aza azagira icyo avuga mbere mbere yo gusubira i Casa Santa Marta, aho asanzwe aba kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika muri 2013.

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni.

Ibiro bya Vatikani byatangaje ko uyu mushumba w’imyaka 88, azatanga umugisha n’ijambo ry’icyifuzo cyiza ku bitabiriye isengesho rya ‘Angelus’ kuri iki Cyumweru.

Nubwo Papa asanzwe ayobora iryo sengesho buri cyumweru, ntiyigeze arikora mu byumweru bitanu bishize kubera uburwayi.

Igihe yamaze mu bitaro cyabaye kirekire kurusha ibindi bihe yigeze kumarayo kuva yatorwa.

Nubwo atagaragaye mu ruhame mu byumweru bishize, yagaragaje ko akomeje akazi ke binyuze ku butumwa bw’amajwi bwa Vatikani ndetse n’ifoto yashyizwe hanze yerekana Papa arimo gusenga muri chapelle y’ibitaro.

Amakuru y’isesekara rye atangajwe nyuma y’uko Vatikani itangaje ko ubuzima bwe bukomeje kumera neza, kandi ko indwara y’umusonga yari afite iri mu rugero rwo gukira.

Mu cyumweru gishize, Papa yemeje gahunda nshya y’ivugurura ry’imyaka itatu mu Kiliziya Gatolika, agaragaza ko agifite gahunda yo gukomeza kuyobora Kiliziya nubwo yari amaze igihe mu bitaro.