Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) basoje amahugurwa yagenewe Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere (Para-Social Workers), agamije kubongerera ubumenyi kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.
Muri buri Mudugudu mu Gihugu hose, habarizwa Umujyanama w’Imibereho Myiza n’Iterambere, ushinzwe gukurikirana ingo ziri muri Gahunda y’Igihugu yo Gufasha Abaturage Kwikura mu Bukene ku Buryo Burambye (National Strategy for Sustainable Graduation).
Mu nshingano zabo z’ibanze harimo gusura izo ngo no kuzibumbira mu matsinda yo kuganiririzwamo, kumva neza ibyifuzo, ibikenewe, imbogamizi, ndetse n’imibereho by’ingo ziri mu bukene bukabije, gufasha mu kuvugurura amakuru ajyanye n’imibereho y’ingo ziri mu rugendo rwo kwivana mu bukene mu gihe cyo kwiyandikisha muri gahunda zo kurengera abatishoboye n’izindi.
Aya mahugurwa yatanzwe mu gihe cy’ibyumweru 10, mu cyiciro cyasojwe kuri uyu wa Gatandatu hakaba harahuguwe abo mu Turere twa Kamonyi, Gatsibo na Rulindo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine, avuga ko hari ubumenyi aba Bajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere baburaga kugira ngo babashe kuvuganira abo bashinzwe ndetse no kubagira inama.
Ati “Uru rwego ruri muri buri Mudugudu wo mu Rwanda. Icyo rubereyeho ni ukugira inama abaturage bari muri gahunda yo kwikura mu bukene, kubaba hafi, kubavuganira, kureba uko bakoresha amahirwe bahabwa, inkunga ya VUP n’izindi ziva mu bafatanyabikorwa”.

Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi Mukuru wa LODA
Nyinawagaga akomeza agira ati “Tuzi ko hari imishinga myinshi ifasha abaturage kwikura mu bukene. Bariya bafashamyumvire basuzuma niba hari uwibagiranye, bakanakebura abahawe ayo mahirwe bakaba batarimo kuyabyaza umusaruro”.
Uyu muyobozi kandi yongeraho ko inshingano z’aba Bajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere, zitandukanye n’iz’abasanzwe bazwi nk’Abajyanama b’Ubuzima.
Ati “Aba Bajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere, inshingano zabo zitandukanye n’iz’Abajyanama b’Ubuzima bo mu midugudu, ariko hari aho buzuzanya kuko bose baba bafite intego z’uko umuturage abaho afite ubuzima bwiza”.
Bamwe mu bahawe aya mahugurwa bagaragaza ko hari icyo yabunguye, by’umwihariko akaba yaratumye barushaho gusobanukirwa inshingano zabo.
Nirere Julienne, Umujyanama w’Imibereho Myiza n’Iterambere mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugarika w’Akarere ka Kamonyi, yabwiye ICK News ko acyuye impamba izamufasha kunoza inshingano ze.
Ati “Nari nzi ko ndi umuyobozi mu mudugudu gusa, najyaga mfatanya n’abandi bayobozi b’umudugudu mu bindi bikorwa nko gutegura inteko y’umudugudu, umuganda n’ibindi, ariko mu by’ukuri sinari nzi inshingano zanjye. Nyuma y’aya mahugurwa rero nzi abafatanyabikorwa (abaturage) kandi nigishijwe uburyo ngomba kubaganiriza ku ruhare rwabo mu rugendo rwo kwivana mu bukene ndetse n’amahirwe Leta itanga kugira ngo iyo miryango itishoboye yoroherwe no kubona inguzanyo yabafasha mu iterambere ryabo bakava mu bukene”.
Uwitwa Ngendahayo Callixte, Umujyanama w’Imibereho Myiza n’Iterambere mu Mudugudu wa Nyamitanga, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Karama w’Akarere ka Kamonyi, ati “Twigishijwe ko dukwiye gusura buri mufatanyabikorwa, twatojwe ubuhanga bwo kurema amatsinda yo gushyigikirana mu iterambere. Ikindi kandi twatojwe uburyo bwo kuvuganira abaturage bikagera ku bo bireba ndetse n’ubuhanga bwo gukora raporo y’ibikorwa uko byagiye bishyirwa mu ngiro n’ibiteganyijwe”.
Byari biteganyijwe ko hazahugurwa Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere bangana na 14,837, ni ukuvuga umwe muri buri Mudugudu. Abacikanwe kubera impamvu zitandukanye na bo bazahabwa igihe cyabo cyo guhugurwa.
Hahuguwe kandi abakozi bashinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere mu Tugari twose (SEDO), hamwe n’abayobozi bashinzwe Imibereho Myiza mu Mirenge yose.
