Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buratangaza ko imyiteguro yo gufungura Icyambu cya Rubavu irimbanyije kuko biteganyijwe ko kizafungurwa mu kwezi gutaha.
Ibi byatangarijwe TNT n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper uvuga ko iki cyambu cyitezweho kuzamura ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC).
Asobanura impamvu gufungura iki cyambu byatinze kandi kimaze amezi arenga atanu cyuzuye, Bwana Mulindwa yavuze ko bishingiye ku kuba hazakoreramo ibiro by’umupaka mushya uhuza ibihugu byombi, ndetse n’igice cy’ubucuruzi.
Ati “Iyo ibigo binyuranye bigiye gukorera mu nyubako imwe, haba hakenewe imyiteguro ihagije. Ikindi ni uko gufungura imipaka bigomba kwemezwa mu Igazeti ya Leta.”
Akomeza agira ati “Byongeye kandi, hakenewe rwiyemezamirimo wo gucunga ibice bimwe na bimwe by’icyambu, harimo n’igice cy’ubucuruzi. Ibi ni ibintu biri gutegurwa. Turizera ko icyambu kizafungurwa bitarenze Kamena 2024.”
Biteganyijwe ko amashami y’ibigo birimo; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Magerwa, n’inzego zishinzwe umutekano.
Bimwe mu byo wamenya ku Cyambu cya Rubavu
Icyambu cya Rubavu nicyo cyambu kinini mu Rwanda kuko cyubatse kuri hegitare 2. Ni icyambu giherereye mu Murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu.
Icyambu cya Rubavu gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 1.4 ku mwaka n’amato abiri manini atwara imizigo, kimaze gutwara miliyoni 7.8 z’amadorari.
Iki cyambu kirimo ibice binyuranye birimo parikingi y’amakamyo manini, inyubako zicumbikamo abakozi, sitasiyo ya lisansi, uruganda rutunganya amazi yakoreshejwe, ububiko hamwe n’ibigega bibiri binini byagenewe gufata amazi yo kwifashishwa mu gihe icyambu cyafatwa n’inkongi y’umuriro.
Iki cyambu gifite kandi igice cyagenewe abagenzi hagamijwe ahanini ubukerarugendo. Ni igice kigizwe n’inyubako ebyiri zigerekeranye ndetse zirimo n’inzira yagenewe abafite ubumuga. Iyi nyubako irimo resitora, ibiro bikuru by’ubuyobozi by’icyambu, sitasiyo ya polisi, ibirindiro by’umutekano, n’ubwiherero.

Biteganyijwe ku mu cyiciro cya kabiri kuri iki cyambu hazubakwa ahakorerwa cyangwa ahateranyirizwa amato.
Icyambu cya Rubavu nicyo cyonyine cyuzuye mu byambu bine byari biteganyijwe muri Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (NST1).
Kugeza ubu, imirimo yo kubaka Icyambu cya Rusizi irakomeje, ndetse n’imirimo yo kubaka ibindi byambu i Karongi no muri Rutsiro (Nkora) irateganyijwe nubwo ari imishinga yadindiye nk’uko byatangajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yo muri 2023.
