Nyamagabe: Abari bategereje ikorwa ry’umuhanda Kibumbwe-Kaduha babe bihanganye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buratangaza ko nta gahunda ya none aha yo kuba hakorwa umuhanda Kibumwe-Kaduha nk’uko byari byasabwe n’abaturage basanzwe bakoresha uyu muhanda.

Bamwe muri aba baturage bari bagaragarije ICK News ko kuba uwo muhanda warangiritse bituma ububahirane butagenda neza kuko nta Kinyabiziga kibasha kuwunyuramo.

Zimwe mu mbogamizi ziterwa no kuba uyu muhanda udakozwe zirimo kuba nta murwayi ushobora kugezwa ku Bitaro bya Kaduha hifashishijwe imbangukiragutabara kuko abaturage bo mu Murenge wa Kibumbwe bifashisha Ingobyi iyo bibaye ngombwa ko bajyana umurwayi ku Bitaro bya Kaduha.

Abaturage banavuga ko mbere uyu muhanda utarangirika cyane ariwo wifashishwaga n’imbangukiragutabara ivanye umurwayi i Kaduha imujyanye ku Bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda (CHUB).

Aba baturage bavuga kandi ko kugeza ubu bigoye kwerekeza mu mu Mujyi wa Nyamagabe uvuye i Kibumbwe.

Bagaragaza ko ibyondo n’ibinogo aribyo byiganje muri uyu muhanda uhuza Imirenge ya Kibumwe na Kaduha ku buryo kuwunyuramo n’amaguru bisaba kwitwaza inkweto ebyiri.

Yankurije Anastasia ukunze gukoresha uyu muhanda mu bikorwa by’ubucuruzi kuko acuruza butike, avuga ko bigoye kubona uko ageza ibicuruzwa bye i Kibumwe kuko bimusaba gushaka abantu babyikorera ku mutwe ku buryo bimuhenda kubigeza aho acururiza.  

Bayiringire Sylvain utunzwe no gutwara abantu kuri moto nawe agaragaza ko kuba uyu muhanda warangiritse bituma akazi ke katagenda neza kuko nubwo ashobora kuwunyuramo ariko ataba yizeye ko ari bushyike aho agiye amahoro.

Yagize ati: “Nubwo tuwunyuramo nukwizirika kuko moto zacu ntiwayinyuzamo kabiri utarajya kureba umukanishi kuko moteri yayo iba yangiritse cyane. Ikindi kandi umuntu aba anafite ubwoba bw’uko ari bugwe kuko urimo ibinogo byinshi n’ibyondo byinshi.”

Nubwo aba baturage bifuza ko uyu muhanda wakorwa ariko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko icyo kibazo bakizi n’ubwo kugikemura atari ibya nonaha.

Ati “Ikibazo cy’umuhanda utameze neza wa Kibumbwe-Kaduha nk’ubuyobozi turakizi ariko ntabwo byahita bikorwa ubu. Ni ukubanza gukora inyigo yawo tukabona gutangira imirimo, gusa bitarenze imyaka ibiri uwo muhanda uzaba watangiye gukorwa.”

Umuhanda Kibumwe-Kaduha wapimwe mu 2018 ndetse kuva icyo gihe watangiye kwangirika cyane kuko abaturage bari bafite icyizere ko uri hafi gukorwa.