Abayobozi 14 bo mu Karere ka Nyabihu batawe muri yombi bakekwaho icyaha cy’uburiganya bufitanye isano n’amafaranga yagenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri fungwa ryemejwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean-Bosco Ntibitura, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025.
Guverineri Ntibitura yavuze ko abo bayobozi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Mbere, bakekwaho ibyaha bifitanye isano no gusana inzu zigera kuri 17 z’abarokotse Jenoside, ziherereye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyabihu.
Yagize ati: “Iryo fungwa rishingiye ku nshingano bari bafite zijyanye no gusana inzu 17 z’abarokotse Jenoside ziherereye mu bice bitandukanye by’akarere.”
Yakomeje avuga ko mu bafashwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu ndetse n’uhagarariye umuryango IBUKA w’abarokotse Jenoside muri ako karere.
Ati: “Ibyaha byatumye bafatwa biracyarimo gukorwaho iperereza n’inzego zibifitiye ububasha. Icyo tuzi ni uko izo nzu zari mu bikorwa byo gusanwa, ariko ntitwari tuzi ibijyanye n’ifungwa ryabo,”
Abatawe muri yombi ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jenda.
